00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iteganyagihe rigiye kujya rimenyekanira mu butumwa bugufi bwa telefoni

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 April 2013 saa 05:56
Yasuwe :

Nyuma y’uko hari abantu bajya bicwa n’ibiza kubera kutaburirwa hakiri kare, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteraganyagihe kiravuga ko kiri hafi gukoresha uburyo bw’ubutumwa bugufi bubwira abaturage bo mu gace runaka uko ikirere cyirirwa.
Ubutumwa bugufi kuri telefoni buzajya bwoherezwa n’iki Kigo bugere ku muntu wese ukoresha itumanaho mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Twahirwa Antony, Umukozi ushinzwe ubumenyi bw’ikirere n’iteganyagihe muri Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshinganbo zayo. (…)

Nyuma y’uko hari abantu bajya bicwa n’ibiza kubera kutaburirwa hakiri kare, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteraganyagihe kiravuga ko kiri hafi gukoresha uburyo bw’ubutumwa bugufi bubwira abaturage bo mu gace runaka uko ikirere cyirirwa.

Ubutumwa bugufi kuri telefoni buzajya bwoherezwa n’iki Kigo bugere ku muntu wese ukoresha itumanaho mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Twahirwa Antony, Umukozi ushinzwe ubumenyi bw’ikirere n’iteganyagihe muri Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshinganbo zayo.

Ubu butumwa avuga ko akamaro kabwo buzajya buburira abantu kugira ngo bamenye uko ikirere kirirwa cyifashe, niba hagwa imvura bamenye uko baza kwitwara cyangwa izuba nabyo babimenye.

Kugeza ubu ngo iki kigo kirimo kumvikana n’amasosiyete y’itumanaho mu Rwanda ngo icyo gikorwa gitangire.

Twahirwa kandi yavuze ko mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibiza, iki Kigo cyitegura kugura icyuma kigenzura ikirere (Radar) gikorana n’ibyogajuru kikazifashishwa mu kwerekana uko ikirere cyifashe kugira ngo abantu baburirwe ku bijyanye n’ibiza.

Kurinda abaturage kandi kwibasirwa n’ibi biza bizajyana no kongera za sitasiyo zitanga amakuru ku iteganyagihe ry’akarere runaka mu Rwanda.

Nyamara n’ubwo hateganywa ibi bikorwa byose Twahirwa arasaba Abanyarwanda kujya birinda gutura ahantu babona hazabakururira ibyago byo kwibasirwa n’ibiza nko hejuru y’imisozi, mu bishanga, hafi ya za ruhurura n’ahandi.

Bimwe mu biza byakunze kwibasira abantu birimo umwuzure wishe abantu benshi ukangiza ibikorwa byabo, n’inkuba yakubise abagera kuri 93 mu mwaka wa 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages