00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wari uzi uko wakwishyirira interineti muri telefoni yawe

Yanditswe na

Ernest Rutagungira

Kuya 12 May 2012 saa 09:03
Yasuwe :

Mu gihe igihugu cyacu kirimo gukataza mu iterambere, ni nako abantu benshi barushaho kwitabira ibikoresho by’ikorana buhanga n’itumanaho nka za muzasobwa,telefoni zigendanwa n’ibindi, mu byifashishwa cyane kurigeraho harimo interineti, tukaba tugiye kurerebera hamwe uko washyira gahunda ya interineti muri telefoni yawe ku buntu.
Nk’uko tubikesha urubuga http://maliso.hubpages.com gushyira interineti muri telefoni bisaba kuba utunze telefoni ifitemo gahunda ya web, internet cyangwa (…)

Mu gihe igihugu cyacu kirimo gukataza mu iterambere, ni nako abantu benshi barushaho kwitabira ibikoresho by’ikorana buhanga n’itumanaho nka za muzasobwa,telefoni zigendanwa n’ibindi, mu byifashishwa cyane kurigeraho harimo interineti, tukaba tugiye kurerebera hamwe uko washyira gahunda ya interineti muri telefoni yawe ku buntu.

Nk’uko tubikesha urubuga http://maliso.hubpages.com gushyira interineti muri telefoni bisaba kuba utunze telefoni ifitemo gahunda ya web, internet cyangwa connectivity, maze ukagenda wuzuza ibigombwa bitewe n’ubwoko bwa telefoni ndetse n’ikigo cy’itumanaho ukoresha,dufate urugero ku bantu bakoresha itumanaho rya MTN.

• Uko wabigenza kuri telefoni nyinshi za Nokia

Injira muri Menu ahanditse setting,ujye muri, Configuration, Personal Configuration, ujye muri Account name wandikemo izina ry’ikigo cy’itumanaho ukoresha urugero (MTN);

  Jya ahanditse Home page wandikemo http://www.google.com,

  Kurikiza ho kuri user name : uharekere uko no kuri password uharekere uko,

  Kurikizaho kuri access point wemeze “Yes”,

  Subira inyuma ukoresheje akanditseho Back, ujye kuri option activate,

  Aho kuri options emeza kuri add new , access point, account name wandikemo MTN Internet,

  Injira kuri access point settings, Bearer settings, Packet data settings uhashyire “internet.mtn” ,

  Hitamo kuri network type wemeze “Ipv4”,

  Jya ahanditse Authentication type wemeze normal,

  Nyuma ujye kuri option wemeze activate.

• Uko wayishyiramo muri telefoni bita iz’inshinwa ( Chinese phone)

  Injira muri services,

  Hitamo data account,

  Kurikizaho ahanditse gprs,

  Hitamo ahanditse account nyuma kuri edit, hano uzahasanga ingero zigera kuri enye, niba uhisemo urugero rwa mbere hindura izina ahanditse name wandikemo izina ry’ikigo cy’itumanaho ukoresha urugero: “ MTN GPRS”.

  Ingira ahanditse Apn uhandike internet.( izina ry’ikigo cy’itumanaho ukoresha) urugero internet.mtn cg wandikemo ((web.gprs.( izina ry’ikigo cy’itumanaho ukoresha).net) urugero: web.gprs.mtnnigeria.net.

  Reba ahari ijambo usernane wandikemo (web) cyangwa uhihorere ntacyanditsemo.

  Kurikiza ho ahanditse pasword wandikemo (web) cyangwa uhihorere ntacyanditsemo.

  Emeza ahanditse auth type uhitemo kuri (normal). Maze ukande kuri SAVE.

  Subira inyuma ukoresheje ahanditse back ujye muri wap hepfo gato ya services.

  Umaze kuhakanda injira muri settings,nyuma kuri -edit profile.

  Muri profile zitandukanye zihari hitamo imwe maze ukande kuri edit.

  Numara gukanda edit hindura izina ryaho wandikemo (mtn wap).

  Kurikizaho ahanditse homepage ahandike urubuga rya interneti (http://www.google.com).

  Jya ahanditse data acount shyiramo (gprs-mtn gprs).

  Komeza ahanditse conection type (wap-ip addres ishyiremo (010.199.212.002), naho security uhitemo (off).

  Kurikizaho ahanditse username uhashyire (web) naho kuri password (web).

Mu gihe urangije ibi byavuzwe haruguru telefoni yawe iba ifite ubushobozi bwo kwakira internet mu gihe ufite amafaranga yo guhamagara, nyuma ushobora gutangira kuyikoresha, twabibutsako habaho za telefoni zigira interineti yihariye haba mu kwishyurwa cyangwa mu gushyirwa muri za telefoni bikaba biterwa n’ikigo cy’itumanaho uko cyabishatse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages