Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 11 Gicurasi 2012, ku Kigo cy’Amahoro n’Imiyoborere Myiza cya Nkumba, mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburengerazuba barangizaga Itorero bari bamazemo iminsi 13.
Uyu muhango watangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James ari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Kabahizi Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Habyarimana Yohani Batisita, Umutahira w’Intore Rucagu Bonifasi n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yasabye ko ikoranabuhanga riva mu magambo rikajya mu bikorwa. Iri koranabuhanga rigomba kubafasha kurushaho kuzuza neza inshingano zabo no kubongerera ubumenyi.
Yabasezeranyije ko mu mpera z’umwaka wa 2015 Abanyawanda bose bazaba bakoresha internet. Yishimiye ubufatanye Minisiteri ayobora igirana na MINALOC mu guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane mu rubyiruko.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musoni James yunze mu rya mugenzi we agaruka ku kamaro k’ikoranabuhanga mu kuvugurura imikorere mu Tugari.
Yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo guhanahana amakuru bicishijwe mu buryo bwa e-mail group. Yasezeranyije Utugari tutari twabona za mudassobwa ko tugiye kuzibona bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.
Twibutse ko “ICT Awareness and promotion campaign” izakorwa mu gihe cy’amezi atandatu guhera muri Kemena 2012 kugeza mu Ugushyingo 2012, ikigamijwe akaba ari ugukangurira Abayobozi b’inzego z’ibanze ariko cyane cyane Abaturage ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga , gukangurira abaturage serivisi bahabwa na Leta hamwe n’abikorera kugira ngo iterambere ryihutishwe.
Iyi gahunda ni igikorwa gihuriweho n’inzego zinyuranye za leta harimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi n’itangazamakuru, RDB, n’ ibindi bigo bya Leta binyuranye hamwe n’abikorera.


















TANGA IGITEKEREZO