Igihangange mu gukora porogaramu za mudasobwa Microsoft Corporation kiratangaza ko Windows 8 izaba irimo indimi 109 zirimo Ikinyarwanda.
Amakuru dukesha presence-pc.com atangaza ko ubwoko (version) iheruka ariyo Windows 7 yarimo indimi 95, kuri ubu Microsoft ikaba igiye kongeraho izindi zigera kuri 14.
Izi ndimi zizongerwamo ni Panjābī na Sindhi zivugwa muri Pakistan, Sorani ruvugwa n’Abakurde, Ouïghour ruvugwa mu Bushinwa, Biélorusse, Kinyarwanda, Tigrigna ruvugwa muri Ethiopia, Tadjik rwo muri Tadjikistan, Wolof rwo muri Senegal, K’iche’ rwo muri Guatemala, Cherokee ruvugwa n’Abahindi bitiranwa narwo, Gaélique écossais rwo muri Scotland na Valencien ruvugwa muri Spain.
Microsoft kandi irateganya gushyira hanze Windows 8 iri mu Cyongereza cy’Abongereza, iki kikaziyongera ku kindi cy’Abanyamerika nkuko byari bisanzwe mu bundi bwoko bw Windows zahise. Ubu buryo Microsoft izanye buzorohereza abantu b’ingeri nyinshi bakoresha indimi zitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi.


















TANGA IGITEKEREZO