Ikigo cy’ubutwererane cya Korea y’Epfo (KOICA) cyateguye imurikagurisha ku ikoranabuhanga, rizabera mu kigo cy’amashuri y’Inderabarezi cya Rubengera(TTC Rubengera) mu Ntara y’Uburengerazuba ku itariki ya 21 Nyakanga umwaka wa 2012, hazaba harimo amarobo(Robot) azakora ibikorwa bitandukanye.
Muri iri murika, hazaba hari amarobo akina umupira, andi nayo azakoreshwa ibikorwa by’abantu, harimo gukoresha mudasobwa no gukora mu nganda. Abanyakoreya bazagaragaza uburyo ikoranabuhanga ryafasha umuntu kwiga imbyino nshya ya kizungu, guhindura ishusho y’umuntu ukoresheje mudasobwa, ndetse hazerekanwa uburyo umuntu yifashishije ikoranabuhanga ashobora gukora ibikorwa ndenga kamere nk’ibyo muri za film.
Kuri uwo munsi muri iri shuri rya Rubengera hazaba hari inzu mberabyombi izaba irimo ibikoresho bitanga inyigisho z’ikoranabuhanga. Ibyo bikazaba imbarutso yo kwegereza Abanyarwanda ikoranabuhanga, no kubakundisha iterambere rya ryaryo.
Iri murika ntirizibanda ku banyamujyi gusa, ahubwo no mu byaro rizahagera kugirango iterambere ry’ikoranabuhanga rigere henshi. Iri murika rero rizakoreshwa mu kuzamura ikoranabuhanga n’umuco nk’uko Sang-chul Kim uhagarariye KOICA mu Rwanda abivuga.
Sang-chul Kim akomeza avugako iryo tsinda rya KOICA rizagaragaza ibikorwa umuntu ashobora kugeraho aramutse yifashishije ikoranabuhanga, ibyo kandi bizanyuzwa mu byiciro 3 bitandukanye bazibandaho aribyo :Gutanga inyigisho, gukoresha impfashanyigisho zizaba zihari, kongeraho ubunararibonye bw’Abanyakoreya bazaba baje kwereka Abanyarwanda ibikorwa by’ikoranabuhanga.
Muri iri murika hazaboneka ibitabo byigisha ikoranabuhanga, n’ama CD y’imfashanyigisho, bizaba bigamije gukangurira buri wese guhugukira ikoranabuhanga ndetse no kwerekana uburyo umuntu yafata neza mudasobwa atunze.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
U Rwanda rwabonye ikindi gihembo mpuzamahanga mu Ikoranabuhanga
16.05.2013 |
|
U Busuwisi : U Rwanda rwegukanye igihembo ku rwego mpuzamahanga mu ikorabuhanga
14.05.2013 |
|
Minisitiri w’Intebe arashishikariza abayobozi gukoresha imbuga nkoranyambaga
22.03.2013 |
|
Ubukangurambaga mu gukoresha ikoranabuhanga bwatangirijwe mu bashinzwe umutekano
12.03.2013 |
|
Ubundi bufatanye bw’u Rwanda na Korea mu ikoranabuhanga
9.03.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |