00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri nibo baha amanota abarimu muri ULK

Yanditswe na

Dusabimana Claver

Kuya 2 March 2012 saa 07:29
Yasuwe :

Muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), abanyeshuri nibo batanga amanota ku barimu babafitiye umumaro nyuma yo kwigishwa.
Ibyo byatangarijwe muri gahunda yo gusobanurira Abanyarwanda imigabo n’imigambi ya ULK, aho ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwateguye umunsi w’imurikabikorwa. Uwo munsi abayobozi b’iyo kaminuza, abarimu, abanyeshuri n’abandi bakozi bagaragaje ibyo bamaze kugeraho mu nzego zitandukanye ndetse n’ibyo bateganya kugeraho mu bihe biri imbere.
Ubwo bari mu birori by’uwo munsi ku (…)

Muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), abanyeshuri nibo batanga amanota ku barimu babafitiye umumaro nyuma yo kwigishwa.

Ibyo byatangarijwe muri gahunda yo gusobanurira Abanyarwanda imigabo n’imigambi ya ULK, aho ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwateguye umunsi w’imurikabikorwa. Uwo munsi abayobozi b’iyo kaminuza, abarimu, abanyeshuri n’abandi bakozi bagaragaje ibyo bamaze kugeraho mu nzego zitandukanye ndetse n’ibyo bateganya kugeraho mu bihe biri imbere.

Ubwo bari mu birori by’uwo munsi ku wa 1 Werurwe 2012, Umuyobozi w’iyo kaminuza Dr Sekibibi Ezechiel yagaragaje ko bashingiye ku iteka rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda rishyiraho imyigishirize ifite ireme mu mashuri makuru, bashyizeho ingamba zisubiza ibyifuzo by’Abanyarwanda na Guverinoma kugira ngo uburezi bugire agaciro.

Avuga ko kugira ngo inzego za ULK zikore neza, n’abanyeshuri bakwiye guhabwa umwanya wo kubigiramo uruhare, nko gutanga ibitekerezo ndetse akaba ari nabo batanga amanota ku barimu babafitiye umumaro. Avuga ko abanyeshuri bafite uburenganzira bwo kureba niba umwarimu yigisha neza kugira ngo uburezi bufite ireme bukomeze.

Akomeza avuga mbere y’uko abarimu bigisha, hari komisiyo ihura nabo bakabanza bagakora ikizamini, hanyuma ugize nibura amanota agera kuri 65% akaba ari we uhabwa akazi kandi akaba agomba kuba afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree).

Hari kandi indi kipe igenda hose ireba niba ibyo basabwa byubahirizwa, ni ukuvuga ko bareba niba abanyeshuri biga neza, abarimu bigisha neza, serivisi zose zikenerwa n’abantu batandukanye zitangwa neza.
Iyo habaye imikorere mibi cyangwa imyifatire mibi, hari ibihano batanga biri mu mategeko ngengamikorere y’ikigo.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’ubutwererane muri ULK, Tombola M. Gustave we avuga ko iyi kaminuza ikorera mu mucyo aho mu gihe baba batanga akazi ku barimu bahabwa ikizamini kandi bagahabwa ibisubizo uwo munsi.

Iyo umwarimu amaze kwemererwa akazi, aba agomba gusinya kugira ngo bamenye ko yaje ku kazi. Mwarimu iyo yinjiye mu ishuri agomba kwigisha kandi akagenzurwa, aha akaba agomba kwandika mu gitabo isomo yigishijeho nabyo akabisinyira. Igihe arangije kwigisha nabwo agomba gusuzumwa n’abanyeshuri kugira ngo utanze serivisi mbi atazagaruka kuyitanga ku bandi, ni ukuvuga ko iyo abonye 65% agomba gusezererwa kuko biba bigaragaye ko abanyeshuri batamwishimiye.

N’ubwo abanyeshuri bagarutse ku bibazo bya Internet n’ibibuga by’imyidagaduro bitaruzura, ubuyobozi bwa ULK bwabagaragarije ko byose biri mu nzira zo gukemuka kuko bakomeje kubaka, ariko ngo ikibazo cya internet kiri hose mu gihugu.

Hari n’abanyeshuri bifuje ko kudefanda no kwandika igitabo byavanwaho n’ahandi mu bigo bimwe na bimwe, ariko umuyobozi wa Kaminuza we yasobanuye ko kuba umunyeshuri yanditse igitabo byonyine bikwiye kuba ishema kuko bifasha gukarishya ubwenge.

Abayobozi ba ULK bagaragaje ko iyo kaminuza iri mu nzira yo kuba mpuzamahanga akaba ari yo mpamvu badakeneye umunyeshuri utagira ikinyabupfura w’ikirara; ahubwo ngo bashaka abanyeshuri basobanutse bazaba ingirakamaro.

Prof. Rwigamba Balinda washinze ULK, yashimiye abaje kureba aho iterambere rya ULK rigeze, barimo abanyamakuru kugira ngo barebe ukuri n’aho imaze kugera n’aho bagomba gushyira imbaraga.

Ati: ”Niba hari ikintu twashyiramo imbaraga mu mikorere yacu kugira ngo duteze imbere igihugu tuzagikora, kuko ni umugisha w’Imana.”

Yavuze ko ibyo agenderaho kugira ngo ateze imbere ikigo ari ibyo yakuye ahantu henshi hatandukanye muri za kaminuza, dore ko yatangiye kwigisha muri za kaminuza mu 1974.

Prof. Balinda yavuze ko bashaka guha abanyeshuri ubumenyi buzatuma bagira akamaro haba kuri bo ubwabo, imiryango yabo, igihugu, isi yose ndetse n’Imana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .