Abantu benshi kandi higanjemo abanyuze ku ntebe y’ishuri bajya bitiranya, bagakoresha amagambo impamyabumenyi n’impamyabushobozi nkaho asobanura kimwe.
IGIHE yegereye Padiri Dr. Déogratias Niyibizi, Umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru rya INES Ruhengeri maze aduha ubusobanuro bunoze ku magambo yombi.
Ubwo twamwegeraga ngo asobanurire itandukaniro riri hagati y’impamyabushobozi n’impamyabumenyi, dore ko abantu bamwe bajya babyitiranya, Padiri Déogratias Niyibizi, yadutangarije ko ibyo yasobanura atari ku giti cye ahubwo bisobanurwa neza n’amategeko agenga uburezi mu Rwanda dore ko ubusobanuro bwayo magambo yose bugaragara mu igazeti ya Leta n°5 yo kuwa 1 Werurwe 2006.
Mu kiganiro nawe yakomeje avuga ko hashingiwe ku Itegeko rishyiraho imiterere, imitunganyirize n’Imikorere y’Amashuri Makuru mu Rwanda N°20/2005 ryo kuwa 20/10/2005, kuri ya 2, risobanura neza itandukanyirizo ry’ayo magambo kuri ubu buryo bukurikira :
"Impamyabumenyi" ni inyandiko mpamyamutsindo yemeza ko uwayihawe yarangije inyigisho z’icyiciro cy’Ishuri Rikuru giteganywa kandi agatsinda ibizamini by’isuzuma-bumenyi bijyanye n’icyo cyiciro ; ibi bikaba byitwa mu ndimi z’amahanga Diplôme cyangwa A Degree cyangwa Higher Diploma.
"Impamyabushobozi" ni inyandiko mpamyamutsindo yemeza ko uwayihawe yakurikiranye gahunda z’inyigisho zihariye mu Ishuri Rikuru z’igihe gito zitangwa n’Ishuri Rikuru, akazirangiza atsinze ibizamini by’isuzuma-bumenyi bijyanye n’izo gahunda ; "Impamyabushobozi" ishobora kuba kandi inyandiko yemeza ko uwayihawe yakurikiranye gahunda zihariye z’inyigisho z’igihe gito zitangwa n’Ishuri Rikuru ariko zidatangirwa ibizamini by’isuzuma-bumenyi, nibyo byitwa mu ndimi z’amahanga Certificat cyangwa A Certificate cyangwa Attendance.
Twizere ko buri muntu mu cyiciro icyo aricyo cyose mu mashuri yize azajya amenya ko aya magambo abiri atandukanye, mu busobanuro ndetse n’uburyo akoreshwamo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Urubyiruko rw’u Rwanda rurakataje mu bikorwa biruteza imbere
22.04.2013 |
|
“Ubufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu n’umushinga OLPC, intsinzi ku bana b’u Rwanda”
19.04.2013 |
|
Gahunda ya “Microsoft 4Afrika Initiative” izakorera mu Rwanda
4.04.2013 |
|
Benshi mu batunze ibikoresho by’ ikoranabuhanga ntibazi kubikoresha
16.03.2013 |
|
Ubumenyi buke mu ndimi z’amahanga, imbogamizi ku ikoranabuhanga mu Rwanda
28.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |