Bitewe n’uko ikoranabuhanga rikoresha indimi z’amahanga ndetse abenshi mu Banyarwanda bakaba nta bumenyi bafite kuri izo ndimi, bituma habaho idindira mu ikoranabuhanga kandi rikenerwa mu iterambere u Rwanda rwiyemeje.
Akenshi ikoranabuhanga rikoresha Igifaransa n’Icyongereza, ariko kuba Abanyarwanda benshi batazizi bibangamira umuvuduko w’ikoranabuhanga nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayobozi b’ibigo biteza imbere ikoranabuhanga zishinzwe gukangurira no kugeza ku baturage ibikorwa by’ikoranabuhanga.
Sibomana Rusika Emanuel, umugenzuzi wa BDCs mu Ntara y’Iburengerazuba, kuri iki kibazo agira ati “Ubu turi kugerageza kwegereza abaturage serivisi z’ikoranabuhanga ariko biragoye kuko benshi muri bo batazi icyongereza cyangwa igifaransa nubwo ari zo ndimi mudasobwa zikoresha.Usanga byitabirwa n’abanyeshuri kandi na bo baboneka mu biruhuko gusa.”
Ibi bibazo ngo bizakemurwa ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, Minisiteri y’uburezi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’ikoranabuhanga n’urubyiruko ndetse n’abaterankunga.
Zigira Alphonse, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), avuga ko ibi bigo byashinzwe mu mwaka w’2010 mu rwego rwo kwigisha no kwegereza abaturage ikoranabuhanga rizajya ribafasha mu buzima bwa buri munsi. Bikazabafasha kubona ‘internet’ biboroheye, gutegurwa imishinga, gukoresha mudasobwa, gufotora inyandiko, gusohora mu mashini ibyanditswe hakoreshejwe mudasobwa n’ibindi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Urubyiruko rw’u Rwanda rurakataje mu bikorwa biruteza imbere
22.04.2013 |
|
“Ubufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu n’umushinga OLPC, intsinzi ku bana b’u Rwanda”
19.04.2013 |
|
Gahunda ya “Microsoft 4Afrika Initiative” izakorera mu Rwanda
4.04.2013 |
|
Benshi mu batunze ibikoresho by’ ikoranabuhanga ntibazi kubikoresha
16.03.2013 |
|
Kayonza : JICA ihugura abarimu kwigisha amasomo y’ubumenyi n’ibikoresho biciriritse
17.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |