00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari umuyobozi wa Yahoo yeguye

Yanditswe na

Jean Bosco Mutibagirana

Kuya 14 May 2012 saa 06:34
Yasuwe :

Scott Thompson wari umuyobozi wa Yahoo kuri iki cyumweru yasezeye ku mirimo nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yaba yarabeshye ubwo yatangaga umwirondo we (CV).
Kuri iki cyumweru ubuyobozi bwa Yahoo muri Amerika bwahise bushyiraho Ross Levinsohn nk’umuyobozi w’agateganyo nyuma y’imyaka itanu Scott Tompson amaze ayiyobora.
Fred Amoroso we yagizwe umuyobozi ushinzwe ubutegetsi aho asimbuye Roy Bostock.
Yahoo nk’imwe mu mbuga zikomeye zikoresha umurandasi muri iyi minsi iri mu (…)

Scott Thompson wari umuyobozi wa Yahoo kuri iki cyumweru yasezeye ku mirimo nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yaba yarabeshye ubwo yatangaga umwirondo we (CV).

Kuri iki cyumweru ubuyobozi bwa Yahoo muri Amerika bwahise bushyiraho Ross Levinsohn nk’umuyobozi w’agateganyo nyuma y’imyaka itanu Scott Tompson amaze ayiyobora.

Fred Amoroso we yagizwe umuyobozi ushinzwe ubutegetsi aho asimbuye Roy Bostock.

Yahoo nk’imwe mu mbuga zikomeye zikoresha umurandasi muri iyi minsi iri mu bibazo nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru All Things Digital ngo byari byitezwe ko Scott Tompson yegura nyuma yo gutahurwaho ko yatanze umwirondoro utari wo.

Tariki 4 Gicurasi nibwo “Third Point” ifite imigabane muri yahoo ingana na 5,8% yatangiye gushinja Thompson ko ashobora kuba kubeshya yiha impamyabumenyi adafite.

Yahoo ivuga ko yakoze iri kosa itabigambiriye, uyu mugabo ngo wabeshye ko afite impamyabushobozi mu icungamutungo n’indi mu ikoranabuhanga nyamara ngo yari afite iy’icungamutungo gusa.

Nyuma y’iminsi ine gusa hashyizweho akanama ko kubigenzura hanyuma kaza gutahura ko uyu mugabo yabeshaga.

Tompson yatangiye imirimo yo kuyobora Yahoo muri Mutarama uyu mwaka asimbuye Carol Bartz nawe wari weguye kubera ubushobozi buke mu kuyobora iyi sosiyete.

Inzobere mu bushakashatsi Kagan avuga ko nyuma y’imyaka ishize Yahoo yitwara neza noneho ngo muri iki gihe cy’ibihombo, iyi sosiyete yagerageje ingamba nyinshi zayifasha inahinduranya abayobozi ariko kugeza ubu nta muti bitanga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .