{Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) rifatanyije na World Bicycle Relief batangiye igikorwa cyo guha amagare 200 abanyeshuri bataha kure mu rwego rwo kubafasha mu myigire yabo no kubashishikariza gukunda umukino w’amagare.}

Umwe mu bana bahawe igare rizajya rimufasha mu ngendo ze zo ku ishuri no mu rugo
Umwe mu bana bahawe igare rizajya rimufasha mu ngendo ze zo ku ishuri no mu rugo

Icyiciro cya mbere kigizwe n’amagare 100 yahawe abanyeshuri bo mu karere ka Rwamagana biga ku bigo birindwi. Amagare 200 azatangwa afite agaciro ka miliyoni 39 ibihumbi 454 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu bana baganiriye na IGIHE bavuze ko bishimiye kuba bahawe amagare azabafasha ku ngendo bakoraga kuko bataha kure y’ishuri bizabafasha mu myigire yabo aho bashaka no kuzamura impano zabo kuko bakunda uyu mukino bakora imyitozo.

Dr Harebamungu Mathias, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi yavuze ko aya magare azafasha abana mu myigire yabo kuko abatahaga kure babonye amagare azabafasha mu ngendo bakoraga.

Yagize ati “ Ni ukwagura dufasha abana kwiga neza kandi n’uyu mukino umenyekana.”

Bayingana Aimable, umuyobozi wa FERWACY avuga ko aya magare bayaha abana biga bataha kure, bafite amanota meza, babakundisha umukino w’amagare.

Bayingana avuga ko bahereye mu karere ka Rwamagana kuko basanzwe bahafite ishuri “Niyonshuti Cycling Academy” ryigisha abana bakiri bato gukina uyu mukino ryafunguwe muri Gicurasi 2013.

Yagize ati “ Twatekereje iki gikorwa kugira ngo ishuri rizabone abakinnyi kandi twizeye ko bizatanga umusaruro bitari aka kanya ahubwo twihaye igihe.”

Biteganyijwe ko mu biruhuko aba bana bahawe amagare bazajya bategurirwa amarushanwa bahembwe ibikoresho by’ishuri.

Aya magare 200 azahabwa abanyeshuri yakorewe mu Bushinwa yishyurwa na World Bicycle Relief isanzwe itera inkunga ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ikinamo Niyonshuti Adrien.

Umuyobozi wa FERWACY avuga ko bashobora kubona amagare menshi ariko bahura n’imbogamizi yo kwishyura imisoro kuri gasutamo.

Ibihugu nka Afurika y’Epfo, Angola na Zambia bakoresha ubu buryo bwo guha abana amagare abafasha mu ngendo bakora bbajya kwishuri babakundisha umukino wo gusiganwa ku magare.

Na nyina wa Adrien Niyonshuti wamamaye mu gusiganwa ku magare yari yitabiriye uyu muhango
Na nyina wa Adrien Niyonshuti wamamaye mu gusiganwa ku magare yari yitabiriye uyu muhango
Igikorwa cyose kizarangira hatanzwe amagare 200
Igikorwa cyose kizarangira hatanzwe amagare 200
Dr Mathias Harebamungu, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye ku igare
Dr Mathias Harebamungu, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye ku igare
Amagare azafasha abana biga bataha kure y'amashuri yabo no gukunda umukino wo gusiganwa ku magare
Amagare azafasha abana biga bataha kure y'amashuri yabo no gukunda umukino wo gusiganwa ku magare
Abana bahawe amagare bamwe muri bo basanzwe bazi no kuyatwara
Abana bahawe amagare bamwe muri bo basanzwe bazi no kuyatwara

[email protected]