Tuyishimire wakiniraga Team Rwanda Muhabura, yakoze impanuka ubwo abasiganwa bavaga Kigali berekeza Huye, bituma agira ikibazo cyo mu mutwe atakaza ubwenge. Bagenzi be barimo Aleluya Joseph na Byukusenge Patrick bakoze impanuka ejo ubwo basatiraga umurongo usoza bo bamaze kwitabwaho baza gukomeza irushanwa.
Usher Komugisha uvugira Team Rwanda Cycling yagize ati” Ephrem Tuyishimire yakoze impanuka ubwo abasiganwa bavaga Kigali berekeza Huye, bituma agira ikibazo mu mutwe atakaza ubwenge.
“Aleluya na Byukusenge nta kibazo bafite baraza gukomeza irushanwa berekeza i Kigali. Ntakibazo bafite nk’uko umuganga yabitangaje.”
Ikibazo cyo gutakaza ubwenge cyagize ingaruka kuri uyu musore wari witabiriye irushanwa bwa mbere, dore ko nubwo yakomeje kurwana ishyaka agakomeza irushanwa yazaga mu myanya y’inyuma akenshi, nyamara ariko akabasha kurangiza irushanwa afite ibihe bimwemerera gukomeza.
Areruya Joseph na Byukusenge Patrick bagize ikibazo cy’impanuka ku munsi wejo ubwo basatiraga umurongo usoza, bakaba bamaze kwitabwaho, dore ko Ephrem Tuyishimire yajyanwe kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal kugira ngo akurikiranwe neza.
Abaye umunyarwanda wa kabiri uvuye mu irushanwa nyuma yaho ku munsi wejo Valens Ndayisenga na we avuye mu irushanwa kubera uburwayi.
Abandi bakinnyi bamaze kuva muri Tour du Rwanda
Ihlenfeld Stefan wo muri ya Afurika y’Epfo’, Mohamed Elewa Yusuf, Mohamed Idriss Abdullah, Ayman Elsayed Mohamed na Mini Emanuel bo mu ikipe ya Misiri, Dacal Brais, Saidov Ulugbek, Jelinic Zvonirmir ba ‘Novo Nordisk Development’ n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO