00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beach Volleyball: U Rwanda rwatsinzwe na Australia rubura itike yo kugera ku mukino wa nyuma

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 July 2017 saa 09:48
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabiriye imikino y’ingimbi n’abangavu ihuza abakinnyi bo mu bihugu biri mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth’, ikipe y’Igihugu ya Beach Volleyball yanditse amateka yo kugera muri ½ ariko ibura iyo kujya ku mukino wa nyuma itsinzwe na Australia.

Ikipe y’abangavu b’u Rwanda igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope yitabiriye amarushanwa akomeye yo hanze y’igihugu, ibasha kugera muri ½ itsinze cy’imikino ya Commonwealth irimo kubera Bahamas muri Amerika ya Ruguru.

Amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma ntiyabasekeye kuko kuri uyu wa Gatanu batsinzwe amaseti 2-0 n’abangavu ba Australia.

Aba bakinnyi kuri uyu wa Gatandatu bagomba gukina na Écosse mu guhatanira umudali wa bronze ari nayo ntego bafite yo kuwutahana. Umukino wa nyuma uzahuza Australia na Nouvelle-Zélande, ibihugu byose bisanzwe ari ibirwa ari na yo mpamvu amakipe yabyo ya Volleyball yo ku mucanga akomeye.

Commonwealth Youth Games iba nyuma y’imyaka ine ihuza abakinnyi bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 14 na 18 barushanwa mu mikino irimo gusiganwa ku maguru no ku magare, koga, gukina rugby, tennis, judo, iteramakofi, beach volleyball na beach soccer.

U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009 ni ubwa mbere rwitabiriye iyi mikino mu bakiri bato nubwo igihugu gisanzwe gikina iy’abakuze, cyatangiye kwitabira mu 2010.

Valentine Munezero(ibumoso) na Penelope Musabyimana bakomeje kwitwara neza muri Commonwealth Youth Games
Abangavu b'u Rwanda bari kumwe n'aba Australia nyuma yo kubatsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages