{Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika, CAF, ryashyize umusifuzi wungirije Ndagijimana Theogene ku rutonde rw’abazayobora imikino mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, izabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 11 Mutarama kugera ku ya 1 Gashyantare 2014.}

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ndagijimana yavuze ko yishimiye kugirirwa icyizere cyo gusifura iyi mikino cyane ko ari ubwa mbere agiye gusifura imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.

Ndagijimana yagize ati: “Ubundi nasifuraga imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi n’icy’Afurika, mfite icyizere ko nzitwara neza kandi nkongera ubumenyi n’ubunararibonye.”

Ndagijimana Theogene wari umusifuzi wungirije ku mukino Kiyovu Sports yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0, azahaguruka mu Rwanda ku itariki ya 6 Mutarama 2014 yerekeze muri Afurika y’Epfo, aho bazabanza gukora ibizami by’umubiri (Test Physique).

Uyu musifuzi yari mu itsinda ry’abasifuzi b’Abanyarwanda basifuye umukino w’amajonjora y’igikombe cy’Isi wahuje Gambiya na Tanzaniya muri Nzeri 2013, ku munsi wa 12 wa shampiyona, kuri uyu wa Kane, Ndagijima azaba ari umusifuzi wungirije ku mukino uzahuza AS Kigali na Musanze FC kuri sitade ya Kigali.

Mu mwaka wa 2010, Ndagijimana yasifuye umukino wa nyuma wa CECAFA wahuje Côte d’Ivoire na Tanzaniya, maze iyi ya nyuma ikagumana igikombe cy’imikino yari yakiriye, itsinze Côte d’Ivoire 1 – 0.

[email protected]