00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“All Star Game” bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 30 March 2013 saa 03:23
Yasuwe :

ALL Star Game umukino benshi bakunze kumva buri mwaka ukinwa n’ibihangange byo muri Amerika muri NBA (East vs West) byesurana, yatangiye gukinwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Ku wa Gatanu Tariki 29 Werurwe 2013 mu Rwanda ikipe A yatsinze B amanota 68 kuri 62. Izi kipe zarimo abakinnyi bajonjowe mu makipe yose muri shampiyona ya Basketball iherutse kurangira.
Umukino w’umupira w’amaboko "Basketball" mu Rwanda utangiye kongera kwitabirwa ugereranyije no hambere. Uyu mukino na wo wari (…)

ALL Star Game umukino benshi bakunze kumva buri mwaka ukinwa n’ibihangange byo muri Amerika muri NBA (East vs West) byesurana, yatangiye gukinwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Ku wa Gatanu Tariki 29 Werurwe 2013 mu Rwanda ikipe A yatsinze B amanota 68 kuri 62. Izi kipe zarimo abakinnyi bajonjowe mu makipe yose muri shampiyona ya Basketball iherutse kurangira.

Umukino w’umupira w’amaboko "Basketball" mu Rwanda utangiye kongera kwitabirwa ugereranyije no hambere. Uyu mukino na wo wari wahuruje abantu batari bake muri iyi stade baje kwirebera abo bakinnyi bahatana.

Uyu mukino ugeze hagati (quart temps ebyiri za mbere zirangiye) habayemo amarushanwa yo gutera "Dunk" no gutera mu nkangara ku murongo w’amanota atatu (Three point shout-out).

Mu gutera "Dunk" Mike Buzangu ni we warushije abandi akurikirwa n’uwitwa Steven, na ho mu gutera amanota atatu Rafiki Muhamed yaje imbere akurikirwa na Deo Nkurikiye, uwa gatatu aba Lionel Hakizimana.

Abari bagize amakipe yombi

TEAM B: Hakizimana Lionel (APR BBC), Buzangu Mike (KBC), Barame Aboubakar (CSK), Kubwimana Ali (KBC), Uwizeye Placide (Espoir).

TEAM B, (Abasimbura): Habineza Jean Louis (Espoir BBC), Kalimushi Patrick (Rusizi BBC), Karekezi Pascal (Espoir BBC), Uwimana Sankara (KBC), Kabange Kami (Espoir BBC), Bunene Omar (CSK ), Gedega Niyonkuru (APR BBC), Pascal Niyonkuru (CSK), Guillaume Ruzima (CSK), Murihira Theotime (APR BBC).

Umutoza: CLIFF OWULO

TEAM A: Mugabe Aristide (Espoir BBC), Muhizi Olivier (Espoir BBC), Bushiri Yesman (Rusizi BBC), Manzi Ernest Nestor (APR BBC), Girinshuti Jean Luc (UNR BBC).

TEAM A (Abasimbura): Rafiki Muhamed (APR BBC), Nkurikiyinka Deo (APR BBC), Gishoma Crispin (CSK), Bayingana Denis (UGB), Ngandu Bienvenu (Espoir BBC), Shayaka Olivier (KBC), Niyomugabo Sunny (APR BBC), Wazayire Christophe (Espoir BBC), Munyaneza Eric (KIE)

Umutoza: BAHUFITE John


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages