Icyo gihe ubwo Golden State Warriors yabonaga itike yo gukina imikino ya nyuma, Umukuru w’Igihugu yanditse kuri twitter ye ati “Nuko nuko Golden State Warriors !!! Nzabashyigikira muri uru rugendo muzahuramo na Cleveland Cavaliers.”
Perezida Kagame asanzwe ari umukunzi wa siporo muri rusange, atera inkunga amarushanwa y’umupira w’amaguru,amagare, akina tennis ndetse ajya anagaragara akina Basketball.
Mu ijoro ryakeye, Golden State Warriors yananiwe kwisubiza igikombe itsindwa na Cleveland Cavaliers ya LeBron James wanabaye MVP w’uyu mwaka.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yashimiye iyi kipe asobanura ko mu rugo rwe benshi bari bashyigikiye Cleveland, ndetse iyi ntsinzi yakemuye impaka.
Ati “Ariko kandi byafashije gushyira iherezo ku mpaka zishyushye mu rugo rwacu, aho bafanaga ikipe imwe ari benshi kunduta.Bose bari inyuma ya LeBron na Cavs.”
Perezida Kagame yahishuye ko umukobwa we Ange Kagame ariwe wari umuri inyuma, ati “Uretse umukobwa wanjye wagerageje kunyiyungaho ariko nawe yafanaga 60% Cavs na 40% Golden State Warriors kubera njyewe!!”
Perezida Kagame yacyeje umuhate waranze Cleveland Cavaliers yakoze amateka yo gutwara igikombe cya mbere mu myaka 52.
Ati “Ntabwo akenshi bipfa kwizana ko abantu batsinda ndetse ku buryo bukomeye. Akenshi bibaho kuko babikwiriye. LeBron na Cavs barabikwiriye!!!”
“Na none ndashimira LeBron na Cavs. Mwerekanye ikintu gikomeye. Gutsinda nyuma yo gutsindwa imikino 3 kuri 1 hanyuma mugatwara igikombe cya mbere nyuma y’imyaka myinshi.”
Cleveland Cavaliers yatsinze uyu mukino ku manota 93 kuri 89 ya Golden State Warriors birangira ari intsinzi y’imikino ine kuri itatu muri irindwi aya makipe yombi yakinnye.



















TANGA IGITEKEREZO