{Kubera ibibazo by’amikoro, ikipe y’igihugu y’abagore ntizakina imikino ya Basketball y’akarere ka 5 izabera muri Uganda kuva tariki ya 21-28 Nzeli 2014, iharira iy’abagabo yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere kuri stade Amahoro.}

Aganira na IGIHE, Mutabazi Richard, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda (FERWABA) yavuze ko bandikiye Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) basaba amafaranga yo gutegura aya makipe yombi.

MINISPOC yabasubije ko nta ngengo y’imari ihagije bafite yategura amakipe abiri, basabwa guhitamo ikipe imwe, iy'abagabo ko ariyo izahagararira u Rwanda muri iyi mikino izabera muri Uganda.

Mutabazi yagize ati “ Twasabye MINISPOC amafaranga yo gutegura amakipe yombi (abagabo n’abagore), batubwiye ko nta ngengo y’imari ihagije bafite baduha ¼ cy’ayo twasabye badusaba ko twategura ikipe imwe.”

Iyi kipe y’abagore yari yatangiye gukora imyitozo bataha naho iy’abagabo yatangiye umwiherero kuri uyu wa Mbere.

Mutabazi avuga ko ku myiteguro yari iteganyijwe ku bagabo hazabamo impinduka aho bashobora kudakina imikino ya gicuti.

Mbere yo kujya muri Uganda, bifuzaga gukina imikino ibiri n’ibihugu bitari mu karere ka gatanu.

Mu 2013 u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu karere rurangiza ku mwanya wa 10 mu makipe 16 yitabiriye imikino nyafurika
Mu 2013 u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu karere rurangiza ku mwanya wa 10 mu makipe 16 yitabiriye imikino nyafurika

Biteganyijwe ko komite ya FERWABA iterana muri iki cyumweru bagasubiramo iyi ngengo y’imari. Ikipe y’abagabo iri gukora imyitozo kabiri ku munsi kuri stade Amahoro i Remera.

Mu 2013, u Rwanda rwabaye urwa kabiri muri iyi mikino yaberaga i Dar Es Salaam rutsinzwe ku mukino wa nyuma na Misiri ku manota 82-76 mu gihe rwari rwatsinze iyabanje yose ya Kenya, Uganda, Somalia, u Burundi na Tanzania.

{Abakinnyi bahamagawe mu bagabo}: Aboubakar Ally Barame (CSK), Habyarimana Alphonse, Havugintwari Steven na Ndoli Jean Paul (IPRC-Kigali), Habyarimana Pacifique na Kubwimana Kazingufu Ali (KBC), Ishimwe Parfait, Manzi Neston Ernest na Munyandamutsa Sunny (APR) na Olivier Muhizi (UGB).

{Abakina hanze y'u Rwanda}: Kami Kabange (Uganda), Gasana Kenneth (Maroc), Bradley Cameroon (Leta Zunze Ubumwe z'Amerika), Gihana Yannick Nicolas (France) na Ruhezamihigo Hamza ukina muri Canada.