Gatete Djuma yababaje FERWABA yigira umunyamerika


Yanditswe kuya 20-10-2012 - Saa 01:18' na IGIHE

Umunyarwanda w’imyaka 21, Gatete Djuma arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umukinnyi w’umukino wa Basketball akaba akina muri icyo gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ikipe yitwa Long Beach State.

Iyi kipe ibarizwa muri NCAA. Bimaze kumenyekana ko uno mukinnyi w’umunyarwanda ndetse wari urimo kuzamuka neza muri uyu mukino yahinduye ubwenegihugu agafata ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo azabashe gukinira icyo gihugu mu minsi iri imbere.

Yari ahagaze neza koko kuko mu minsi ishize yifiuzwaga n’ikipe ya Miami Heat ikipe ibarizwa muri NBA. Abakinnyi usanga bakina muri shampiyona ya NBA baba ari ibihangange ku isi kuko gukina muri iyo shampiyona uba uri mu ikipe ikomeye yemererwa gukina muri NBA ifatwa nk’icyiciro cya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bintu uyu mukinnyi wari umunyarwanda yakoze byababaje Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball ( Ferwaba ). Ababaye, Richard Mutabazi, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba ) yavuze ko bamaze kumenya ko Gatete yamaze guhindura ubwenegihugu. Ibi bikaba bishimangira ko adashobora gukinira u Rwanda. Ikibabaje cyane ni uko uno mukinnyi yirengagije ko u Rwanda ari rwo rwamufashije kujya muri Amerika.

Richard Mutabazi yagize ati ”byaratubabaje cyane nyuma yo kumenya ko Gatete yahinduye ubwenegihugu kandi ari twe twamufashishije kujya muri Amerika. Uyu musore yari mu bakinnyi b’abanyarwanda bakizamuka cyane mu mukino wa Basketball, kuba atazadukinira ni ibintu bibabaje cyane.”

N’ubwo ariko ngo Gatete Djuma yirengagije ibyo yakorewe , Richard Mutabazi avuga ko bafite abandi bakinnyi babarizwa muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bo bahagaze neza. Abo bakinnyi ngo bakaba babakurikirana kugira ngo nabo batazahindura ubwenegihugu.

Yagize ati ”Dufite umukinnyi mwiza witwa Dan Manzi ndetse na Rwabigwi bose bakina muri Leta ya Florida. Dufite kandi Twagirayezu Patrice ukinira i Calfornia na Ngenzi Eric Sambusa ukinira i Washington DC”. Akomeza avuga ko abo bose bahagaze neza kandi bakiniye ikipe y’igihugu y’ingimbi. Ikindi ni uko ngo bakomeje kubakurikirana kugira ngo nabo batazahindura ubwenegihugu ndetse mu minsi iri imbere bakazahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Aba bakinnyi sibo gusa u Rwanda rushaka gukomeza gucungana nabo, ahubwo Umunyamabanga Mukuru wa Ferwaba avuga ko barimo gushaka ubufatanye na za kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo bajya boherezayo abakinnyi b’Abanyarwanda buri mwaka.

Orinfor

IBITEKEREZO
Namwe mugeze yo ni ko mwabigenza ! Mushake umusimbura barahari kdi muzamusabe ahubwo abashakire umubano muri NBA, aramutse abyanze ni bwo yaba ari umutindi, na ho ku bwo gushaka imibereho ikibi ni uguhemuka kandi jye biriya simbibona mo ubuhemu !
Musubize22.10.2012 saa 02:08
Mico sam
Congratulations my brother ! Na richard mutabazi abonye umwanya iyo citizenship ntiyayireka. mugihe rero kuri gatete hari akarusho ko kubona byibuze bench muri NBA. ibi ahubwo nibyo bita kwihesha agaciro !!!!!
Musubize20.10.2012 saa 05:35
zino
MUjye mubanza mutekereze kubintu mbere yo kuvuga ndetse ndagira inama cyane FERWAFA NB : impamvu nyamukuru ya gatete nimwe nuko yageze muli amerika nicyamujyanye !!!! 1. None se FERWAFA yababaye niyo yamwohereje muli USA kwiga gukina none akaba ayihemukiye ?? 2. FERWAFA yagombye kumenya ko gatete afite uburenganzira bwo kuba icyo ashaka bitewe ninyungu abibonamo .
Musubize20.10.2012 saa 05:06
kk
Mu mureke kuko uko byagenda kose ntago azahindura uruhu,ntanubwo azavuga yuko yavukiye muri Amerika tjr ni umunyarwanda !!!!xo mureke azamure ibendera ry'u Rwanda ahubwo.
Musubize20.10.2012 saa 04:05
nziza kevin
Mu mureke kuko uko byagenda kose ntago azahindura uruhu,ntanubwo azavuga yuko yavukiye muri Amerika tjr ni umunyarwanda !!!!xo mureke azamure ibendera ry'u Rwanda ahubwo.
Musubize20.10.2012 saa 04:05
nziza kevin
ewane courage et bonne chance muri amerika NBA ntacyo wayisimbuza. ugize amachance wayigeramo.
Musubize20.10.2012 saa 03:34
gasore
ese iyinkuru ukuri kwayo twakwemezwa niki habuze iki ngo mutubwire icyo nyirubwite abivugaho ko wasanga atanaribyo ???
Musubize20.10.2012 saa 03:28
gasore
ok !Gatete uzi kureba kure ²
Musubize20.10.2012 saa 03:03
kwizera
Wowe uyu mugati wawubona ukawusiga ari wowemuyobozi wa ferwaba ? ahubwo reka tumusengere bicemo urebe ngo u rwanda rurahazamukira buriya niho inyungu nyinshi nge nyibona muburyo ntasobanura byose aka kanya ariko niko biri
Musubize20.10.2012 saa 02:09
guvfbhbi
Ariko guhindura ubwenegihugu ntibivuga kuba atakinira u Rwanda !! Kuko u Rwanda rwemera ubwenegihugu bubiri ! Ikindi gukina muri NBA ntibigombera kuba uri umunyamerika ! Ikindi gukinira America biragoye cyane ntabwo ashobora kubona liste kuko abayishaka ni benshi kandi jye mbona nawe azi ukuri kwabyo izo nzozi ntiyazigira. Umwanzuro : Ndabona mwamutekereje nkurikije ibisobanuro mwatanze ;ashobora kuba yashatse ubwenegihugu kubera izindi nyugu afite,nko kutaguma kwitwa umunyamahanga,kuba wabona akazi kuburyo byoroshye,n'ibindi........ ndumva ntampungenjye mwagombye kugira. Ikindi ko mwakinishije abanyamerika buzuye mukabagira abanyarwanda umunyarwanda kumusubiza ubunyarwanda byabananire !!!!!
20.10.2012 saa 23:49

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!