Bahufite John umutoza w’ikipe y’umukino w’amaboko “Espoir BBC” avuga ko, uburyo akoresha kugira ngo atware ibikombe ari ugukunda umurimo, agakunda n’uwo mukino. Uyu mutoza kandi ku bwe kandi abikesha amahugurwa yakoreye i OHIO muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amufasha mu murimo we wo gutoza umukino wa “Basketball”.
Bahufite John yatangiye gutoza umukino w’amaboko “Basketball” mu 1999, atoza ikipe y’Abanyeshuri y’i Kabgayi. Yabaye umutoza mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 2005, aho yatozaga ikipe ya Gitarama muri “Basketball”.
Yabaye umutoza w’ikipe ya “Espoir BBC” mu mwaka wa 2012. Muri uyu mwaka umwe gusa ayitoje amaze gutwara ibikombe bitatu.
Igikombe cya mbere Umutoza Bahufite John yatwaye, ni icy’Akarere ka Gatanu (zone V) muri Kanama umwaka wa 2012. Icya Kabiri yatwaye ni icya Shampiona y’umwaka wa 2012, icya gatatu ni icya “Play off” cyo muri uyu Mwaka wa 2013.
Umutoza John mu buzima bwe akunda kubana n’Abantu neza, kandi agakunda intsinzi. Avuga ko yanga guhemuka cyangwa gutukwa.
Icyamubabaje mu buzima, Bahufite John avuga ko ari urupfu rwa Nyina umubyara, na ho icyamushimishije ni ugutwara ibikombe bitatu mu mwaka umwe bidakunze gushobokera benshi mu batoza nka we.
Bahufite John yavutse tariki ya 30 Nzeri mu mwaka wa 1979. Afite imyaka 34 yavukiye i Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO