{Polisi y’igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abantu 12 bashinjwa guhungabanya umutekano ku mukino wabaye ku Cyumweru Rayon Sports inganya na AS Kigali igitego 1-1 bari kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.}
Amakuru y’ifatwa ry’aba bantu yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Damas Gatare wavuze ko bamwe mu bafana basagiriye abasifuzi, bamena ibirahuro bya sitade ari nako batera amabuye n’amacupa mu kibuga no ku bashinzwe umutekano.
Nyuma y’aho umukino wagombaga guha amahirwe Rayon Sports gukomeza kuyobora shampiyona inganyije na AS Kigali, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports basatiriye umusifuzi Munyanziza Gervais basa nk’abatanyuzwe n’imisifurire.

Byatumye abashinzwe umutekano bihutira kugera ahari umusifuzi, abakinnyi ba Rayon Sports nka Amissi Cedric, Ndatimana Robert, Sibomana Abuba, Ndayisenga Fuadi bakubiswe nk’uko umutoza wa Rayon Sports, Luc Eymael yabivuze.
Luc yagize ati “ Natunguwe n’ikarita y’umutuku yahawe Cedric wari uje gutabara Ndatimana Robert wari uri gukubitwa n’abashinzwe umutekano.”
Uko aba begeraga ku muryango w’urwambariro ni ko abafana bari bicaye mu 10 bateraga amacupa mu bakinnyi n’abashinzwe umutekano bari bahagaze imbere yabo.
Bamwe mu bafana babashije gusohoka muri sitade bagera hanze, aho ngo abafna bateye amabuye abashinzwe umutekano bakangiza ibirahure bya sitade Amahoro.
Avugana n’itangazamakuru, Muhawenimana Claude, umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports yavuze ko hari abafana bakubiswe n’anbashinzwe umutekano bazira ubusa.
Yagize ati “Sinshyigikiye umuntu uzahungabanya umutekano ariko hajye harebwa aho byaturutse.”
Mwanafunzi Albert, ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yavuze ko ikibazo kizashyikirizwa komisiyo y’imyitwarire ndetse hakarebwa na raporo ya komiseri w’umukino, Kayijuka Gaspard.
Abantu 12 batawe muri yombi
Mu itangazo rya Polisi y’igihugu yavuze ko aba bantu 12 batawe muri yombi kubera guhungabanya umutekano kuri sitade ku mukino wabaye kuri cyumweru hagati ya Rayon Sports na AS Kigali.
Iri tangazo ryasinywe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Damas Gatare, yavuze ko abasifuzi bose bahavuye ari bazima ariko abantu 12 batabwa muri yombi.
Ibi bikorwa by’urugomo no guhungabanya umutekano bihamye aba bafana bahanwa n’ingingo ya 529 na 530 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ubwo Etincelles yakinaga na Esperances, umufana n’umunyezamu wa Etincelles birukkanye umusifuzi, iyi kipe ihanishwa gukina umukino nta mufana naho abakoze ikosa bahanishwa guhagarikwa amezi 6 n’ihazabu y’ibihumbi.

















Ibitekerezo 0