Mutuyimana wari umwe mu bakinnyi bakuru muri iyi kipe haba mu myaka ndetse n’inararibonye dore ko yakinnye no ku rwego mpuzamahanga muri Kenya akanahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, ni umwe mu basetsaga cyane, akagarurira icyizere bagenzi be kandi bose bakamwisanzuraho, nk’uko kapiteni Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yabitangarije IGIHE.
Bakame wanakinaga ku mwanya umwe na Mutuyimana, yavuze ko agahinda n’icyuho uyu munyezamu asize bigoye kubyakira ariko we nk’ufite inshingano zo kuba hafi bagenzi be mu bihe byiza n’ibibi yafatanyije n'abatoza guhumuriza abandi bakinnyi.
Yagize ati “[Mutuyimana] ni umuntu narinzi cyane kuko uretse no gukinana muri Rayon Sports twaranazamukanye mu makipe y’abana. Twakinanye mu Ikipe y’Igihugu. Ni umuntu twafataga nk’inshuti ikomeye, mu myitozo ni wa muntu wazanaga ibyishimo, nkubeshye nakubwira ngo hari umukinnyi nzi baba barigeze kugirana ikibazo.”
Bakame yavuze ko azahora yibukira Mutuyimana ku ishyaka yagiraga by’umwihariko mu myitozo ya nyuma yakoze kuri uyu wa Mbere akaba yarasigiye ikipe yose n’abafana bari bahari urwibutso.
Yagize ati “Mu myitozo y’ejo [kuwa Mbere] navuga ko hari ikintu yasize kuko ijya kurangira twateye penaliti noneho iya nyuma niwe wari uri mu izamu noneho iterwa n’akana gato ababyeyi bako bari bazanye ku myitozo karanayinjiza, abantu bose barishima.”
Bakame yakomeje avuga ko na n’ijoro ubwo abakinnyi bose ba Rayon Sports barimo baganira ku rubuga rwa WhatsApp bahuriramo, Mutuyimana niwe wanditse ubutumwa bwa nyuma mbere y’uko baryama.
Yagize ati “Navuga ko n’ubutumwa bwa nyuma kuri WhatsApp ariwe wabwanditse.”
Abajijwe ubwo butumwa icyo bwavugaga, yagize ati “Twateraga urwenya ku bintu biherutse gutambuka mu makuru byabaye muri Kenya aho umuntu bamwibye imodoka nyuma barayimugarurira, sinzi uwazanye ako ka video muri group tukavugaho noneho ijambo yanditse mu Giswahili ni ‘wachawi wanazidiana’ bisobanura ngo ‘abarozi bararutana’.”
Bitewe n’uko amasaha yari akuze bigeze mu ma saa tanu z’ijoro ngo nta n’undi wongeye kwandika bahise baryama kuko bari bafite imyitozo mu gitondo itegura umukino wa AS Kigali uzaba kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Amahoro mu irushanwa rya Agaciro Development Fund.
Bakame yasabye abakunzi ba Rayon Sports kwihangana ahubwo bakazaza ari benshi kuri uyu mukino kugira ngo bashyize hamwe bazawutsinde bawuture Mutuyimana kuko no mu gihe cyose yamaze muri iyi kipe yahoraga yifuza ko yatsinda.
Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe uyu mukinnyi azashyingurirwa gusa biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, abakinnyi bose bari bujye aho yari atuye ku muhanda wo kwa Mutwe i Nyamirambo kumusezeraho.

Amafoto ya Mutuyimana mu bihe bitandukanye










Ibitekerezo 0