Nubwo Amavubi yari yihagazeho muri uyu mukino, Mubarak Wakaso yahanne ikosa ku munota wa 87 ubwo Bayisenge Emery yahabwaga n’ikarita y’umuhondo, ateye umupira uca mu rukuta uruhukira mu izamu rya Kwizera Olivier.
Gusimbuza Ghana:Jeffrey Schupp asimbuye Christian Atsu
+4’ Iminota ine y’inyongera
Nyuma y’iki gitego, kuri stade hari umutuzo mwinshi, igitego cyo mu minota ya nyuma giciye intege abafana bari muri stade Amahoro
Rwanda 0-1 Ghana - Mubarak Wakaso
87’ Wakaso niwe ugoye guhana ikosa inyuma gato y’urubuga rwa Kwizera, igitego cya Ghana, umupira unyuze mu rukuta
85’ Bayisenge ahawe ikarita y’umuhondo, ubwumvikane bucye hagati y’abakinnyi b’u Rwanda na Ghana, ikosa rigiye guhanwa
80’ Rwanda 0-0 Ghana
FT: Burundi 2-0 Niger – Razak Fiston na Mbazumutima Herny
Gusimbuza: Rwanda Mukunzi asimbuwe na Nshimiyimana Imran
Ikosa rya Rushesha wananiwe gukura umupira mu rubuga, Asante ateye hanze, bumwe mu buryo bukomeye babonye
76’ Sugira Ernest asifuwe kurarira
74’ Koroneri ya Ghana itewe na Jordan, Kwizera awufata neza
Iranzi asifuwe ikosa yakoreye kuri Ayew Dede, rihanwe na Wakaso, urukuta ruriho Iranzi na Sibomana Patrick, koroneri
Rushesha agiye kunaga, umupira wagaruwe awuteye mu izamu, Razak awuta neza
FT: Comoros 0-1 Uganda - Mawejje
Rusheshangoga akoze umupira hafi y’urubuga rw’amahina, itewe na Jordan Ayew uca hejuru y’izamu rya Kwizera Olivier
70’ Rwanda 0-0 Ghana
Gusimbuza Rwanda: Sibomana Abuba asimbuwe na Sibomana Patrick, bivuze ko Iranzi asubira inyuma kugarira
Sibomana Abuba ashobora gusimbuzwa, yicaye hasi, asohorwa ku ngobyi y’abarwayi
John Boye niwe uri gukinana na Sugira Ernest
Uruhande rwa Rusheshangoga ruri gucaho Atsu naho kwa Sibomana Abuba hari Salomon Asante
65’ Rwanda 0-0 Ghana
Jordan yateye koroneri, Migi akijije izamu, Sibomana Abuba aracyari hanze
Abaganga b’Amavubi bari mu kibuga kuvura Sibomana Abuba
Gusimbuza Rwanda: Rushenguziminega ahaye umwanya Sugira Ernest
Ku ishoti rya Atsu, Kwizera yakuyemo umupira, koroneri ya Ghana
Gusimbuza Ghana: Richmond asimbuwe na Salomon Asante ukinira Tout Puissant Mazembe
Nirisarike asifuwe ikosa akoreye Jordan urenze gato umurongo ugabanya ikibuga kabiri, Wakaso ahannye ikosa Nirisarike akuramo neza umupira
58’ Koroneri ya Ghana itewe na Christian Atsu aha Wakaso mu kibuga hagatti, Boye asifurwa kurarira
Umutoza w’Amavubi Jonathan Mckinstry ahagurukije abakinnyi b’abasimbura bagiye kwishyushya
55’ Rwanda 0-0 Ghana
Koroneri ya Ghana, umupira urengejwe na Sibomana Abuba yari kumwe na Afful, Kwizera awufata neza
51’ Christian Atsu asifuwe kurarira ku mupira yari ahawe na Wakaso
Kwizera asohotse neza atera umupira wari ushorewe na Bayisenge ari kumwe na Jordan
50’ Rwanda 0-0 Ghana
Mu gice cya kabiri, Andre Ayew arinzwe na Migi, Jordan ari kugenda nk’uwavunitse
Rushenguziminega, Haruna na Iranzi bakinane neza ariko kwinjira mu rubuga rwa Ghana biranga
Nirisarike akinnye neza umupira yateye kuri Jordan urarenga
48’ Migi akorewe ikosa mu kibuga hagati, Iranzi arawurenza
Amavubi atangiranye koroneri igice cya kabiri, itagize icyo itanga. Nta mpinduka zakozwe ku makipe yombi.
Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi agishakisha uburyo bukomeye bwo kubonamo igitego.
HT Rwanda 0-0 Ghana
37’ Tanzania 0-0 Nigeria
22’ Burundi 1-0 Niger - Abdul Razak Fiston
35’ Rwanda 0-0 Ghana
Wakaso agiye guhana ikosa hafi muri koroneri y’Amavubi, Rushesha na Haruna ku rukuta, Richmond ashyize ku mutwe ujya hanze
30’ Koroneri y’u Rwanda, Rushenguziminega ateye mu izamu, Boye awohereza hanze
27’ Christian Atsu ateye mu izamu rya Kwizera ufashe neza uyu mupira
Bayisenga agaruye neza umupira wari utanzwe na Andre Ayew, kunaga ku ruhande rwa Ghana
Wakaso aranyereye mu kibuga hagati, umupira watwawe na Migi ntibawukoresha neza
25’ Rwanda 0-0 Ghana
Rutahizamu umwe w’Amavubi uri gusatira, Rushenguziminega, ntarabona umupira ku buryo biciye ku ruhande rwe barema uburyo bukora igitego
Rusheshangoga afite akazi gakomeye ko kuzibira kapiteni wa Ghana, Andre Ayew ukinira Swansea uheruka gutsinda Chelsea na Manchester United
Andrew Ayew yinjiranye umupira mu rubuga rwa Kwizera, ba myugariro be bawukiza izamu
20’ Ku ikosa rya Baba Rahman, Iranzi yahannye ikosa umupira wakiriwe na Mukunzi awutera hanze y’izamu
18’ Umupira Rusheshangoga anaze ugaruwe na ba myugariro ba Ghana awuhaye Tuyisenge bamusifura kurarira.
Haracyari uguhanganira umukino hagati ya Mugiraneza Jean Baptiste & Mukunzi Yannick na Mubarak Wakaso & Afriyea.
Iminota 15 irashize nta kipe irayobora umukino, umupira urava ku ruhande rumwe ukajya ku rundi.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Rwanda
Kwizera Olivier (1)
Rusheshangoga Michel (2)
Nirisarike Salomon (17)
Bayisenge Emery (15)
Sibomana Abuba (3)
Mugiraneza Jean Baptiste (7)
Mukunzi Yannick (6)
Niyonzima Haruna (8)
Tuyisenge Jacques (9)
Iranzi Jean Claude (12)
Rushenguziminega Quintin (10)
Ghana
Razak Braimah (1)
Harrison Afful (12)
Baba Rahman (17)
John Boye (4)
Daniel Amartey (18)
Wakaso Mubarak (11)
Christian Atsu (7)
Affriyea Acqua (6)
Jordan Ayew (9)
Richmond Boakye – Yiadom (8)
Andre Ayew (10)
Ghana yaherukaga mu Rwanda mu 2003 itsindwa n’Amavubi igitego 1-0 cya Jimmy Gatete ku munota wa 49 babona itike y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Tuniziya.
Ni umukino wa mbere kuri Rushenguziminega Quintin ukinira Lausanne Sports mu Busuwisi wahamagawe bwa mbere mu Rwanda.
Kapiteni wa Ghana, Asamoah Gyan ntakina nyuma y’imvune yagize mu mukino wa gicuti batsinze Congo i Brazzaville ibitego 3-2.
U Rwanda rwatsinze Mozambique igitego 1-0 cya Sugira Ernest naho Ghana inyagira Mauritius ibitego 7-1.
Amafoto: Nyabyenda



















TANGA IGITEKEREZO