00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 12 batsinzwe na Jimmy Gatete, Ghana yihimuye k’u Rwanda

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 5 September 2015 saa 03:45
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 12, Ghana iburiye itike y’igikombe cy’Afurika kuri stade Amahoro ku gitego cya Jimmy Gatete, Mubarak Wakaso yishyuye uyu mwenda ku gitego cyo ku munota wa 87.

Nubwo Amavubi yari yihagazeho muri uyu mukino, Mubarak Wakaso yahanne ikosa ku munota wa 87 ubwo Bayisenge Emery yahabwaga n’ikarita y’umuhondo, ateye umupira uca mu rukuta uruhukira mu izamu rya Kwizera Olivier.

Gusimbuza Ghana:Jeffrey Schupp asimbuye Christian Atsu

+4’ Iminota ine y’inyongera

Nyuma y’iki gitego, kuri stade hari umutuzo mwinshi, igitego cyo mu minota ya nyuma giciye intege abafana bari muri stade Amahoro

Rwanda 0-1 Ghana - Mubarak Wakaso

87’ Wakaso niwe ugoye guhana ikosa inyuma gato y’urubuga rwa Kwizera, igitego cya Ghana, umupira unyuze mu rukuta

85’ Bayisenge ahawe ikarita y’umuhondo, ubwumvikane bucye hagati y’abakinnyi b’u Rwanda na Ghana, ikosa rigiye guhanwa

80’ Rwanda 0-0 Ghana

FT: Burundi 2-0 Niger – Razak Fiston na Mbazumutima Herny

Gusimbuza: Rwanda Mukunzi asimbuwe na Nshimiyimana Imran

Ikosa rya Rushesha wananiwe gukura umupira mu rubuga, Asante ateye hanze, bumwe mu buryo bukomeye babonye

76’ Sugira Ernest asifuwe kurarira

74’ Koroneri ya Ghana itewe na Jordan, Kwizera awufata neza

Iranzi asifuwe ikosa yakoreye kuri Ayew Dede, rihanwe na Wakaso, urukuta ruriho Iranzi na Sibomana Patrick, koroneri

Rushesha agiye kunaga, umupira wagaruwe awuteye mu izamu, Razak awuta neza

FT: Comoros 0-1 Uganda - Mawejje

Rusheshangoga akoze umupira hafi y’urubuga rw’amahina, itewe na Jordan Ayew uca hejuru y’izamu rya Kwizera Olivier

70’ Rwanda 0-0 Ghana

Gusimbuza Rwanda: Sibomana Abuba asimbuwe na Sibomana Patrick, bivuze ko Iranzi asubira inyuma kugarira

Sibomana Abuba ashobora gusimbuzwa, yicaye hasi, asohorwa ku ngobyi y’abarwayi

John Boye niwe uri gukinana na Sugira Ernest

Uruhande rwa Rusheshangoga ruri gucaho Atsu naho kwa Sibomana Abuba hari Salomon Asante

65’ Rwanda 0-0 Ghana

Jordan yateye koroneri, Migi akijije izamu, Sibomana Abuba aracyari hanze

Abaganga b’Amavubi bari mu kibuga kuvura Sibomana Abuba

Gusimbuza Rwanda: Rushenguziminega ahaye umwanya Sugira Ernest

Ku ishoti rya Atsu, Kwizera yakuyemo umupira, koroneri ya Ghana

Gusimbuza Ghana: Richmond asimbuwe na Salomon Asante ukinira Tout Puissant Mazembe

Nirisarike asifuwe ikosa akoreye Jordan urenze gato umurongo ugabanya ikibuga kabiri, Wakaso ahannye ikosa Nirisarike akuramo neza umupira

58’ Koroneri ya Ghana itewe na Christian Atsu aha Wakaso mu kibuga hagatti, Boye asifurwa kurarira

Umutoza w’Amavubi Jonathan Mckinstry ahagurukije abakinnyi b’abasimbura bagiye kwishyushya

55’ Rwanda 0-0 Ghana

Koroneri ya Ghana, umupira urengejwe na Sibomana Abuba yari kumwe na Afful, Kwizera awufata neza

51’ Christian Atsu asifuwe kurarira ku mupira yari ahawe na Wakaso

Kwizera asohotse neza atera umupira wari ushorewe na Bayisenge ari kumwe na Jordan

50’ Rwanda 0-0 Ghana

Mu gice cya kabiri, Andre Ayew arinzwe na Migi, Jordan ari kugenda nk’uwavunitse

Rushenguziminega, Haruna na Iranzi bakinane neza ariko kwinjira mu rubuga rwa Ghana biranga

Nirisarike akinnye neza umupira yateye kuri Jordan urarenga

48’ Migi akorewe ikosa mu kibuga hagati, Iranzi arawurenza

Amavubi atangiranye koroneri igice cya kabiri, itagize icyo itanga. Nta mpinduka zakozwe ku makipe yombi.

Igice cya mbere kirangiye amakipe yombi agishakisha uburyo bukomeye bwo kubonamo igitego.

HT Rwanda 0-0 Ghana

37’ Tanzania 0-0 Nigeria

22’ Burundi 1-0 Niger - Abdul Razak Fiston

35’ Rwanda 0-0 Ghana

Wakaso agiye guhana ikosa hafi muri koroneri y’Amavubi, Rushesha na Haruna ku rukuta, Richmond ashyize ku mutwe ujya hanze

30’ Koroneri y’u Rwanda, Rushenguziminega ateye mu izamu, Boye awohereza hanze

27’ Christian Atsu ateye mu izamu rya Kwizera ufashe neza uyu mupira

Bayisenga agaruye neza umupira wari utanzwe na Andre Ayew, kunaga ku ruhande rwa Ghana

Wakaso aranyereye mu kibuga hagati, umupira watwawe na Migi ntibawukoresha neza

25’ Rwanda 0-0 Ghana

Rutahizamu umwe w’Amavubi uri gusatira, Rushenguziminega, ntarabona umupira ku buryo biciye ku ruhande rwe barema uburyo bukora igitego

Rusheshangoga afite akazi gakomeye ko kuzibira kapiteni wa Ghana, Andre Ayew ukinira Swansea uheruka gutsinda Chelsea na Manchester United

Andrew Ayew yinjiranye umupira mu rubuga rwa Kwizera, ba myugariro be bawukiza izamu

20’ Ku ikosa rya Baba Rahman, Iranzi yahannye ikosa umupira wakiriwe na Mukunzi awutera hanze y’izamu

18’ Umupira Rusheshangoga anaze ugaruwe na ba myugariro ba Ghana awuhaye Tuyisenge bamusifura kurarira.

Haracyari uguhanganira umukino hagati ya Mugiraneza Jean Baptiste & Mukunzi Yannick na Mubarak Wakaso & Afriyea.

Iminota 15 irashize nta kipe irayobora umukino, umupira urava ku ruhande rumwe ukajya ku rundi.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rwanda

Kwizera Olivier (1)

Rusheshangoga Michel (2)

Nirisarike Salomon (17)

Bayisenge Emery (15)

Sibomana Abuba (3)

Mugiraneza Jean Baptiste (7)

Mukunzi Yannick (6)

Niyonzima Haruna (8)

Tuyisenge Jacques (9)

Iranzi Jean Claude (12)

Rushenguziminega Quintin (10)

Ghana

Razak Braimah (1)

Harrison Afful (12)

Baba Rahman (17)

John Boye (4)

Daniel Amartey (18)

Wakaso Mubarak (11)

Christian Atsu (7)

Affriyea Acqua (6)

Jordan Ayew (9)

Richmond Boakye – Yiadom (8)

Andre Ayew (10)

Ghana yaherukaga mu Rwanda mu 2003 itsindwa n’Amavubi igitego 1-0 cya Jimmy Gatete ku munota wa 49 babona itike y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Tuniziya.

Ni umukino wa mbere kuri Rushenguziminega Quintin ukinira Lausanne Sports mu Busuwisi wahamagawe bwa mbere mu Rwanda.

Kapiteni wa Ghana, Asamoah Gyan ntakina nyuma y’imvune yagize mu mukino wa gicuti batsinze Congo i Brazzaville ibitego 3-2.

U Rwanda rwatsinze Mozambique igitego 1-0 cya Sugira Ernest naho Ghana inyagira Mauritius ibitego 7-1.

Amafoto: Nyabyenda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages