Uyu mukino wagaragayemo abana babiri b’umukuru w’igihugu Ian Kigenza Kagame na Brian Cyizere Kagame, mbere yo gutangira abari bawitabiriye babanje gufata umunota umwe wo kwibuka abazize jenosede by’umwihariko bari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umupira w’amaguru.
Umukino watangiye nyuma y’ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwihanganisha abagizweho ingaruka bwasomwe mu Kinyarwanda na Dominique Nshuti Savio kapiteni w’Amavubi, Kagame Kigenza Ian akabusoma mu Cyongereza naho kapiteni wa Maroc Regragui Hamza akabusoma mu gifaransa.
Amavubi niyo yatangiranye imbaraga no gusatira byatumye ku munota wa kabiri gusa Itangishaka Blaise afungura amazamu nyuma yo huhanahana neza umupira hagati ye na kapiteni Savio ndetse na Manishimwe Djabel.
Maroc yo byasaga naho yatinze kwibona mu mukino bituma Amavubi yiharira iminota 30 y’igice cya mbere ariko kubona ikindi gitego bikanga bitewe n’uburyo ba myugariro bageragezaga kumvikana.
Ku munota wa 30, Amavubi yakoze impinduka ya mbere Kagame Kigenza Ian wari utangiye kunanirwa aha umwanya Niyonkuru Sadjati.
Igice cya mbere cyenda kurangira Maroc yatangiye kurusha Amavubi, itangira gusatira cyane umuzamu Hategekimana Bonheur agerageza kubyitwaramo neza ariko nyuma y’amakosa ya ba myugariro batabashije kumvukana, ku munota wa 43 Hicham Boussoufiane atsindira Maroc amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri abatoza ku mpande zombi bakoze impinduka, ku ruhande rw’u Rwanda Ahoyikuye Jean Paul asimbura Niyonkuru Amani wari wavunitse naho umutoza wa Maroc Mark Wotte asimbuza abakinnyi bane.
Maroc yakomeje kotsa igitutu Amavubi, ishaka igitego cya kabiri ariko umuzamu akahagoboka byatumye ku munota wa 76 Kayiranga Baptiste yongera gukora impinduka akuramo Manishimwe Djabel na we wari wagize ikibazo yinjiza Kagame Cyizere Bryan, Biramahire Abbedy asimbura Ntwari Jacques naho Nshuti Savio asimburwa na Kimenyi Kakira.
Uyu mukino warebwe na madamu wa perezida wa Repubulika Jeannette Kagame n’umukobwa we Ange Kagame warangiye ari igitego 1-1.



















TANGA IGITEKEREZO