00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavubi yihereranye Libya, Birori atsinda bitatu

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 31 May 2014 saa 06:35
Yasuwe :

Amavubi yatsinze Libya ibitego bitatu bya Dady Birori abona itike yo gukina ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2015 kizabera muri Maroc, umukino wabereye kuri stade ya Kigali.
Ni umukino wo kwishyura kuko ubanza u Rwanda rwari rwaguye miswi na Libya muri Tuniziya, ukaba uwa mbere ku mutoza mushya w’Amavubi, Stephen Constantine wari wiyemeje gusezerera Libya.
Constantine yakoze impinduka ku ikipe yabanjemo muri Tuniziya, Nshutinamagara Imael asimburwa na (…)

Amavubi yatsinze Libya ibitego bitatu bya Dady Birori abona itike yo gukina ijonjora rya gatatu ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2015 kizabera muri Maroc, umukino wabereye kuri stade ya Kigali.

Ni umukino wo kwishyura kuko ubanza u Rwanda rwari rwaguye miswi na Libya muri Tuniziya, ukaba uwa mbere ku mutoza mushya w’Amavubi, Stephen Constantine wari wiyemeje gusezerera Libya.

Constantine yakoze impinduka ku ikipe yabanjemo muri Tuniziya, Nshutinamagara Imael asimburwa na Nirisarike Salomon, Niyonzima Haruna asimbura Uwambazimana Leon, Mwemera Ngirinshuti mu mwanya wa Mbaraga Jimmy, Ndahinduka Michel akina aha Uzamukunda Elias naho Tuyisenge Jacques asimbura Kagere Meddie.

Umukino ugitangira, Ndahinduka Michel yashoboraga kubona igitego ku mupira yarobye umunyezamu wa Libya, Mohamed Mashnush, unyura hejuru.

Umupira wa Ndahinduka Michel umukino ugitangira wanyuze hejuru gato
Agahinda: Iki ni kimwe mu bitego byari byabazwe Bugesera yahushije

Abanya Libya bokejeje igitutu Amavubi yari ahagaze neza inyuma ha Nirisarike Salomon na Bayisenge Emery, bateye umupira unyura gato ku izamu rya Ndoli Jean Claude.

Mbere yo kujya kuruhuka, Dady Birori yatsindiye Amavubi igitego n’umutwe ku munota wa 38.

Minisitiri w’intebe, Habumuremyi Pierre Damien aherekejwe na Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe n’ufite imikino mu nshingano ze, Mitali Protais bari kuri stade kwihera ijisho uyu mukino.

Birori: Dady Birori yatangije ibirori ku munota wa 38 atsinda igitego cya mbere
Ibyishimo: No mu myanya y'icyubahiro igitego cyari intsinzi

Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi yotsa igitutu Libya, ku mupira wari uvuye kuri Ndahinduka Michel, Dady Birori ananirwa kuwusunikira mu izamu yari asigaranye naryo wenyine.

Birori yahise yisubiraho yoatsinda igitego cya kabiri n’umutwe ku munota wa 65, icyizere ko u Rwanda rwakomeza urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kiriyongera.

Iranzi Jean Claude yasimbuye Mwemere Ngirinshuti, bidatinze Birori ashyiramo igitego cya gatatu cy’umutwe ku munota wa 75, ahita asimburwa na Murengezi Rodrigue wagiye gufasha hagati Mugiraneza Jean Baptiste "Migy" na Niyonzima Haruna.

Libya yari imaze gucika intege, Amavubi atangira guhanahana. Kagere Meddie yinjira asimbuye Ndahinduka Michel.

Yongeye: Ku munota wa 65, Birori yabasubiriye n'umutwe
Minisitiri w'intebe (uwa kabiri ibumoso uhagaze) yemeye ko Amavubi yakoreye intsinzi, abasaba gukomereza aho

Umukino urangiye, Minisitiri w’intebe, Habumuremyi Pierre Damien aherekejwe na bamwe mu bayobozi bari kuri stade basanze abakinnyi mu kibuga babashimira akazi bari basoje.

Ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri w’intebe yashimiye Amavubi ku ntsinzi babonye, yemeza ko aba basore ba Constantine.

Yagize ati " Ndashimira Amavubi kubera intsinzi atahanye, murabikwiye kandi mukomereze aho!!"

Nyuma y'umukino, Minisitiri w'intebe yasuye abakinnyi mu kibuga abashimira akazi bakoze
Birori: Minisitiri w'intebe ashimira Birori watanze ibirori byaherukaga mu Rwanda mu 2011 batsinda Eritrea

Mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, u Rwanda ruzabanza gukinira hanze n’iyatsinze hagati ya Congo Brazzaville na Namibia mu matariki ya 18–20 Nyakanga naho uwo kwishyura ubere i Kigali hagati ya tariki ya 1–3 Kanama 2014.

Amavubi yaherukaga gutsindira mu Rwanda tariki ya 15 Ugushyingo 2011 Eritrea ibitego 3-1 mu majonjora y’igikombe cy’Isi 2014 kizabera muri Brazil. Intsinzi ngari baheruka mu rugo ni ibitego 4-0 byatsinzwe Liberia tariki ya 8 Nyakanga 2007 mu majonjora y’igikombe cy’Afurika.

Na None: Birori yatahanye umupira kuko yatsinze ibitego bitatu wenyine
Igitego cya gatatu cyaciye umugongo Libya ihita ita icyizere cyo gukomeza

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga

1. Ndoli Jean Claude

2. Rusheshangoga Michel

3. Bayisenge Emery

4. Nirisarike Salomon

5. Sibomana Abuba

6. Mugiraneza Jean Baptiste

7. Tuyisenge Jacques

8. Niyonzima Haruna

9. Birori Dady

10. Ndahinduka Michel

11. Mwemere Ngirinshuti

Gukunda igihugu: Umukino watangiye azunguza ibendera urinda urangira
Gushima: Umutoza Constantine ashimira Dady Birori watsinze ibitego bitatu wenyine
Kubera u Rwanda ...
Murakoze: Umuyobozi wa FERWAFA yashimiye byimazeyo Dady Birori ...
N'abakinnyi bashimiye mu ndirimbo : Kazi umetutuma afande tumemaliza ...
Isezerano: Umutoza w'Amavubi yageze ku kibuga n'icyizere cyo gusezerera Libya nkuko yari yabisezeranye
Amavubi: umutoza Stephen Constantine n'abamwungirije Mashami Vincent na Casa Mbungo Andre
Javier Clementin umutoza wa Libya umukino warangiye ahita yigendera nta kuganira n'abanyamakuru
Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita de Gaule yahageze akererewe bamaze gushuza amakipe bahita baririmba indirimbo z'ibihugu
Minisitiri Mitali n' Ambasaderi wa Libya mu Rwanda basuhuza amakipe yombi mbere y'umukino
Abasigaye: Ngabo Albert, Habyarimana Innocent, Uwambazimana Leon na Mushimiyimana Muhamed ntibagaragaye muri 18 ba Constantine

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages