Ku wa Gatanu Amavubi yiganjemo abakina imbere mu gihugu yakinnye na Maroc y’abatarengeje imyaka 23 bayitsinda ibitego 2-0 bya Djihad Bizimana kuri penaliti na Danny Usengimana.

Ku Cyumweru aya makipe yakinnye umukino wa kabiri noneho umutoza Antoine Hey yashyizemo abakina hanze bose noneho Amavubi atsinda ibitego 3-0 bya Savio Nshuti Dominique, Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude.

Nyuma y’iyi mikino no kubona uko abakinnyi bigaragaje mu buryo bushya akinisha bwa 3-5-2, kuri uyu wa Mbere Antoine yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 19 bagomba gukomeza imyitozo bitegura kwerekeza i Bangui abandi arabasezerera.

Mu bakinnyi basezerewe harimo myugariro Rucogoza Aimable Mambo wa Bugesera FC wari wahamagawe nyuma y’imyaka itandatu atambara umwenda w’ikipe y’igihugu, Iradukunda Eric wa AS Kigali, Mugisha Gilbert wa Pépinière FC, Mico Justin wa Police FC, Niyonzima Ally wa Mukura VS na Kalisa Rashid wa MFK Topvar Topoľčany muri Slovakia.

Abakinnyi 19 bagumye muri iyi kipe bagomba gukomeza imyitozo bakora mu gitondo na ni mugoroba bitegura umukino ukomeye cyane u Rwanda ruzasuramo Centrafrique tariki 11 Kamena 2017 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019.

Abakinnyi 19 umutoza yashimye

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sport), Kwizera Olivier (Bugesera FC) na Nzarora Marcel (Police FC)

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sport), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR FC) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, u Bubiligi)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sport), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR FC) na Niyonzima Olivier (Rayon Sport)

Ba rutahizamu: Usengimana Dany (Police FC), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)

Nyuma y'imikino ya gishuti na Maroc, Umutoza yasezereye abakinnyi batandatu mu mwiherero
Nyuma y'imikino ya gishuti na Maroc, Umutoza yasezereye abakinnyi batandatu mu mwiherero
Kalisa Rachid (uri guhanganira umupira n'umukinnyi wa Maroc) niwe mukinnyi ukina hanze wasezerewe mu Mavubi
Kalisa Rachid (uri guhanganira umupira n'umukinnyi wa Maroc) niwe mukinnyi ukina hanze wasezerewe mu Mavubi