{Umuyobozi mushya wa APR FC, Maj. Gen. Jacques Musemakweli, avuga ko ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC (APR Football academy) ntaho ryagiye kuko rizatangirana abana bashya mu ntangiriro za 2014. Ibi yabivugiye mu kiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu.}
Maj Gen Musemakweli, usimbuye Maj Gen Alex Kagame wagiye kwiga mu Bushinwa aho azamara umwaka, yavuze ko APR FC yahinduye politiki kugira ngo abana b’Abanyarwanda bafite impano babone umwanya wo kwigaragaza.
Uyu muyobozi mushya wa APR FC yemeje ko ishuri ry’umupira ryari ryahagaze rizatangirana n’umwaka utaha wa 2014, kandi yizeye ko rizakomeza gutanga umusaruro buri myaka itatu kuko bifuza abakinnyi beza banyuze mu ishuri ryabo.
Musemakweli yagize ati “Umwaka utaha haratangira ikindi cyiciro kuva ku bana bafite imyaka 14, nyuma y’imyaka 3 abazaba biyerekanye bazajyanwa muri APR FC naho abandi batizwe mu makipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.”

{Abakinnyi ba APR barifuzwaho kuba abakinnyi bakomeye }
Musemakweli yanyomoje amakuru avuga ko muri APR FC babuza amahirwe abakinnyi babo kujya gukina hanze, maze avuga ko baretse abakinnyi benshi bakajya mu mageragezwa.
Yagize ati “Kugira ngo umupira w’u Rwanda uzamuke ni uko bajya gukina hanze, amafaranga abatanzweho akazamura barumuna babo ndetse n’abo basize inyuma bakagira imbaraga tugiye gushaka ubuhahirane n’amakipe yo hanze ku buryo twajya tubaha abakinnyi.”
Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bazayifasha muri shampiyona uyu mwaka ni abanyeshuri babo.
Uyu muyobozi uvuga ko afite gahunda yo gutwara igikombe cya shampiyona, avuga ko mu myaka yose yabaye muri APR FC kuva yashingwa intego ari intsinzi, akaba nawe azakomereza muri uwo murongo.
Yagize ati “Dufite ikipe nziza, [abakinnyi] tubabaye hafi nta kabuza igikombe twagitwara.”
Maj Gen Jacques Musemakweli yabaye muri APR FC kuva ishingwa muri Kamena 1993, ubwo yatangiraga shampiyona mu 1995 yari Team manager ndetse bahita batwara igikombe cya shampiyona.
Musemakweli yaje kujya kwiga, agarutse mu Rwanda aba Visi Perezida wa kabiri w’iyo kipe. Nyuma yaje kujya gukorera muri Minisiteri y’ingabo ariko afite inshingano zo gukurikiranira hafi ubuzima bw’iyi kipe, akaba ubu yari Visi Perezida.
Musemakweli ni umugabo uvuga atuje, wivugira ko iyo atsinzwe ababara cyane, kandi ko kuyobora APR FC atabyiga bityo akaba nta mwanya wo guta afite ahubwo agomba gutangirana itsinzi.
Mu myaka 20, APR FC imaze, ifite ibikombe 13 bya shampiyona, ibikombe 7 by’Amahoro na 3 bya CECAFA.
Kuri iki Cyumweru APR FC iracakirana na Marines ku munsi wa mbere wa shampiyona kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.




Ibitekerezo 0