Bizimana Djihad wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye muri Etincelles y’iwabo i Rubavu, yari yarumvikanye na Rayon Sports mbere y’umukino wa nyuma Igikombe cy’Amahoro kongera amasezerano y' imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu yabanje gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kubanza kugisha inama umuryango we harimo na nyirarume Niyonzima Haruna, kapiteni w'Amavubi, bamutegereza kuwa Kabiri ngo ashyire umukono ku masezerano baramubura.
Bizimana yamaze kumvikana n’ikipe ya gisirikare kuyikinira imyaka ibiri kuri miliyoni eshashatu y’u Rwanda.


Kuba Bizimana yasinya muri APR FC, iyi kipe ibonye ibyangombwa yamujyana muri CECAFA Kagame cup izatangira tariki ya 18 Nyakanga 2015 i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Kugeza ubu APR FC ntiramenya niba Migi watangiye imyitozo muri AZAM FC ashobora kubakinira, icyemezo iyi kipe yo muri Tanzania ifata uyu munsi amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Bizimana Djihad yaba ageze ikirenge mu cya nyirarume Niyonzima Haruna wavuye muri Rayon Sports agasinya muri APR FC mbere yo kujya muri Yanga yo muri Tanzania mu 2011.


Mu 2014, APR FC yari yaguze muri Rayon Sports Mwiseneza Djamal akina CECAFA ariko aza kuvunika muri Gashyantare.

Ibitekerezo 0