Bizimana Djihad wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye muri Etincelles y’iwabo i Rubavu, yari yarumvikanye na Rayon Sports mbere y’umukino wa nyuma Igikombe cy’Amahoro kongera amasezerano y' imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu yabanje gusaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kubanza kugisha inama umuryango we harimo na nyirarume Niyonzima Haruna, kapiteni w'Amavubi, bamutegereza kuwa Kabiri ngo ashyire umukono ku masezerano baramubura.

Bizimana yamaze kumvikana n’ikipe ya gisirikare kuyikinira imyaka ibiri kuri miliyoni eshashatu y’u Rwanda.

Bizimana Djihad yamaze kumvikana na APR FC kubasinyira imyaka ibiri
Bizimana Djihad yamaze kumvikana na APR FC kubasinyira imyaka ibiri
Bizimana ashobora gutangira vuba imyitozo muri APR FC yitegura kujya muri CECAFA Kagame cup muri Tanzania
Bizimana ashobora gutangira vuba imyitozo muri APR FC yitegura kujya muri CECAFA Kagame cup muri Tanzania

Kuba Bizimana yasinya muri APR FC, iyi kipe ibonye ibyangombwa yamujyana muri CECAFA Kagame cup izatangira tariki ya 18 Nyakanga 2015 i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Kugeza ubu APR FC ntiramenya niba Migi watangiye imyitozo muri AZAM FC ashobora kubakinira, icyemezo iyi kipe yo muri Tanzania ifata uyu munsi amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Bizimana Djihad yaba ageze ikirenge mu cya nyirarume Niyonzima Haruna wavuye muri Rayon Sports agasinya muri APR FC mbere yo kujya muri Yanga yo muri Tanzania mu 2011.

Bizimana Djihad ni umwe mu bari bafite runini mu kibuga hagati kwa Rayon Sports mu myaka ibiri
Bizimana Djihad ni umwe mu bari bafite runini mu kibuga hagati kwa Rayon Sports mu myaka ibiri
Bizimana Djihad ari gukurikira inzira ya Niyonzima Haruna bava muri Etincelles, Rayon Sports, APR FC ...
Bizimana Djihad ari gukurikira inzira ya Niyonzima Haruna bava muri Etincelles, Rayon Sports, APR FC …

Mu 2014, APR FC yari yaguze muri Rayon Sports Mwiseneza Djamal akina CECAFA ariko aza kuvunika muri Gashyantare.