{Umusuwisi Joseph Sepp Blatter uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yashyize atangaza ko atiteguye kuva kuri ubu buyobzi amazeho imyaka 16, amatora ateganyijwe mu 2015.}

Mu kiganiro yagiranye na L’Equipe, Blatter abajijwe niba azongera kwiyamamaza kuyobora FIFA mu matora yo mu 2015, yagize ati “Sinaniwe ku buryo nananirwa gukomeza iyi mirimo, nta byinshi nabivugaho kuko nzafata icyemezo neza mbere y’uko haba kongere ya FIFA muri uyu mwaka.”

Kongere ya FIFA itaganyijwe kuba tariki ya 10 na 11 Kanama i Sao Paulo muri Brazil.
Nubwo uyu musaza w’imyaka 77 amaze kuyobora manda 4, ruswa n’ubutiriganya mu gihe cy’amatora ni bimwe mu byagiye bimuvugwaho.

Mu matora yo mu 1998 ubwo yari ahanganye na Lennart Johansson, wari umuyobozi wa UEFA, byavuzwe ko Blatter yahaye ibihumbi 100 by’amadorali, Farra Ado wari umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika n’umuyobozi wa ruhago ya Somalia kugira ngo bazamuhe ijwi nk'uko byanditswe na CNN.

Blatter yageze muri FIFA mu 1975 kugera mu 1985 yari umuyobozi wa tekiniki. Kuva mu 1981-1998 yabaye umunyambanga, maze aza gutorwa nk’umuyobozi mukuru. Amaze gutsinda amatora gatatu mu 2002, 2007 na 2011.

Umuyobozi wa FIFA avuga ko mu gihe yaba atakiyobora iri shyirahamwe abona yasimburwa n’ Umufaransa Michel Platini, uyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) akusa ikivi.

Yagize ati “[Platini] yamfashije gutorwa mu 1998 ubwo nari mpanganye n’isi nzima, ansimbuye rwaba ari urukurikirane rwiza."

Muri Nzeli, Platini wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yari yavuze ko azemeza niba yakiyamamariza kuyobora FIFA nyuma gato y’igikombe cy’Isi kizatangira tariki ya 12 Kanama kugeza 13 Nyakanga 2014.

Kuva mu 1904, FIFA imaze kuyoborwa n’abantu 8, batatu muri bo bapfuye batarangije manda. Umufaransa Jules Rimet yayoboye imyaka 33 kuva mu 1921-1954, Umunya Brazil João Havelange ayobora imyaka 26 kuva mu 1974-1998.

[email protected]