00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAF: Dady Siméon Birori yahagaritswe imyaka ibiri

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 17 September 2014 saa 10:26
Yasuwe :

Rutahizamu w’Amavubi, Dady Siméon Birori wakiniraga AS Vita Club yitwa Tady Etekiama Agiti yahagaritswe imyaka ibiri adakina umupira w’amaguru n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).
Icyemezo cyo guhagarika Birori cyafashwe kuri uyu wa Gatatu mu nama ngarukamwaka y’abanyamuryango ba CAF iri kubera muri Ethiopia n’akanama gashinzwe gutegura igikombe cy’Afurika.
Birori yahagaritswe kuko yakoreshaga ibyangombwa bibiri mu marushanwa ategurwa na CAF ari nabyo byatumye u (…)

Rutahizamu w’Amavubi, Dady Siméon Birori wakiniraga AS Vita Club yitwa Tady Etekiama Agiti yahagaritswe imyaka ibiri adakina umupira w’amaguru n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Icyemezo cyo guhagarika Birori cyafashwe kuri uyu wa Gatatu mu nama ngarukamwaka y’abanyamuryango ba CAF iri kubera muri Ethiopia n’akanama gashinzwe gutegura igikombe cy’Afurika.

Birori yahagaritswe kuko yakoreshaga ibyangombwa bibiri mu marushanwa ategurwa na CAF ari nabyo byatumye u Rwanda rusezererwa mu majonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc mu 2015.

Congo Brazzaville yareze u Rwanda ko rwakinishije Dady Birori kandi asanzwe akinira AS Vita Club y’i Kinshasa, akaba anafite Pasiporo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iriho amazina Etekiama Agiti Tady n’imyaka itandukanye n’ibyangombwa akoresha mu Rwanda.

Nyuma yo gusezererwa mu majonjora y'igikombe cy'Afurika,Dady Birori yahagaritswe imyaka ibiri adakina umupira w'amaguru

Muri Pasiporo ya Congo, Tady yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1990 mu gihe iyo mu Rwanda yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1986.

CAF yahise ihagarika Etekiama Agiti Tady / Birori Dady mri AS Vita Club n’Amavubi kugeza hafashwe undi mwanzuro naho u Rwanda rutsinndwa umukino waruhuje na Congo Brazza, ruhita rusezererwa muri aya marushanwa.

Ubwo tariki ya 11 Kanama 2014 Dady Birori yitabaga CAF yasabye umunyamabanga w’iri shyirahamwe kumufasha kumvisha u Rwanda ko atagishaka kubakinira ukundi.

Muri iki kiganiro yagiranye n’umunyamabanga wa CAF, Hicham El Amrani yagize ati “ Ndabasaba ubufasha kugira ngo mumbwirire Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ntirizongere kumpamagara gukinira u Rwanda.”

Dady Birori ninde ?

Dady Birori yahawe iri zina ubwo yakinaga muri Mukura VS hagati ya 2007 na 2008 ayivamo ajya muri ATRACO FC. Iyi isenyutse yerekeza muri Kiyovu Sports.

Yaje kuva muri Kiyovu Sports atabimenyesheje ikipe ajya muri Lupopo (DRC) aribwo yasubiraga ku izina Tady Etekiama Agiti nyuma ajya mri AS Vita Club.

Muri AS Vita Club yakinaga yitwa Tady Etekiama Agiti n'ibyangombwa bitandukanye n'ibya Dady Biori wo mu Amavubi

Muri CECAFA Kagame cup 2012, AS Vita Club yaratumiwe, Dady Birori agaragara yitwa Etekiama arangiza iyi mikino ari uwa kabiri, atsinze ibitego 6. Ku mukino w’umwanya wa gatatu batsinda APR FC.

Mu rwego rwo kwirinda igitutu cya Kiyovu Sports yavugaga ko atubahirije amasezerano, yakomereje kuri iri zina aba ariryo akoresha mu mikino nyafurika no mu makipe yo muri Congo nubwo yari yakoresheje irya Dady Birori akinira ATRACO FC muri CAF champions league 2009 bakina na El Merreikh.

Ubwo yifuzwaga n’amakipe y’i Burayi yamusabaga gukora igeragezwa, Dady Birori yaretse ibyangombwa byo mu Rwanda yakoreshaga ari mu ikipe y’u Rwanda by’uko yavutse mu 1986 afata ibya DRC aho yavutse mu 1990 kugira ngo agabanye imyaka bimworohere kujya i Burayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages