{Nyuma y’aho abakinnyi 60 bo muri Zimbabwe bahagaritswe ubuzima bwose gukina ruhago kubera kwitsindisha bahawe amafaranga, uwari kapiteni w’iyi kipe muri CECAFA ya 2009 yabereye muri Kenya yatanze ubuhamya ko bari basabwe kwitsindisha ku mukino n’u Rwanda ibitego 6-0 baranga, nubwo warangiye u Rwanda rutsinze 4-1.}
Aganira n’urubuga rw’urugaga rw’abakinnyi ba ruhago ku Isi (FIFPro), Guthrie Zhokinyi w’imyaka 30, wari kapiteni wa Zimbabwe mu mikino ya CECAFA yaberaga muri Kenya ngo yasabwe kwitsindisha ibitego 6-0 kugira ngo bahabwe amafaranga.
Mu buhamya bwe, avuga ko abagabo bayobowe na Wilson Raj Perumal baturutse muri Aziya [Singapour] binjiye mu cyumba cye bamusaba gushaka abakinnyi babiri cyangwa batatu barimo ba myugariro n’umunyezamu bo kwitsindisha ibitego 6-0.

Zhokinyi avuga ko yatunguwe n’aya magambo, abimenyesha bagenzi, abasaba gukina umukino mwiza usukuye, nubwo bawutakaje ku bitego 4-1.
Iperererza ryakozwe n’Ishyirahamwe rya ruhago ya Zimbabwe (ZIFA) hagati ya 2007 na 2009, ryasanze ikipe y’igihugu yarakinnye imikino muri Aziya na CECAFA ya 2009 yabaga yaguzwe, byiswe Asiagate, rihagarika abakinnyi n’abayobozi 98 kutagira aho bahurira na ruhago mu buzima basigaje ku Isi.
Zhokinyi avuga ko atigeze asabwa ibisobanuro nyamara yari yamenyesheje abayobozi ba ZIFA ko hari abari bifuje kugura umukino bakinnye n’Amavubi.
Mu ibaruwa yandikiwe [na ZIFA] yo kumuhagarika, yavugaga ko nk’umuyobozi w’abakinnyi atagombaga kwemera ko bakina n’u Rwanda hari havuzwe kwitsindisha.

Nyamara ariko nubwo abakinnyi bose bari muri CECAFA bahagaritswe, uwari uyuboye itsinda ry’aba Banyazimbabwe ryari mu butumwa muri Kenya ntiyahagaritswe.
Uyu wahoze ari kapiteni wa Zimbabwe avuga ko basabwa gutanga buri umwe, miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bajurire.
Ati “Birengagiza ko tumaze umwaka tudakina kandi umukinnyi wa hano muri Zimbabwe ahembwa hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 260 Rwf.”
FIFPro yandikiye Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru (FIFA) basaba ko ibi bihano bitashyirwa mu bikorwa kuko iperereza ritanyuze mu mucyo.


Stephane Burchkalter, uhagarariye FIFPro muri Afurika yandikiye FIFA avuga ko hatakozwe ubushakashatsi bwimbitse kuko hari n’abakinnyi batakinaga bahagaritswe.
Yagize ati “Twasabye FIFA gutesha agaciro ibi bihano, abakinnyi bagatangira gushaka amakipe mashya.”

FIFA kandi yahagaritse imyaka 14 abakinnyi bane bo muri Slovakiya badakina ruhago ku Isi bivugwa ko bakiriye ibihumbi 60$ bakitsindisha.
Mu 2006, mu Butaliyani mu cyiswe, Calciopoli, amakipe nka Juventus, Firorentina, AC Milan na Lazio yaregwaga kugura intsinzi. Juventus yaje guhamwa n’icyaha yamburwa ibikombe yatwaye mu 2004-5 na 2005-6 ndetse imanurwa mu cyiciro cya kabiri.
Inzobere za FIFPro zemeza ko umukinnyi ahawe ibyangombwa birimo umushahara we ku gihe atagambanira ikipe ye.
Ubuhamya bwa Guthrie Zhokinyi




Ibitekerezo 0