{Rayon Sports yanganyije na APR FC ibitego 2-2 isezererwa muri ¼ cy’irangiza cya CECAFA Kagame cup kuri penaliti 4-3, Tubane James yahushije ibanza naho kapiteni Ndayisenga Fuadi ahusha iya gatatu, kuwa Gatanu APR FC izahura na Police FC muri 1/2.}

APR FC yabanje mu kibuga myugariro Rugwiro Herve mu mwanya wa Bayisenge Emery wavunitse kimwe na Mwiseneza Djamal wahuraga na bagenzi bakinanye umwaka ushize wa shampiyona.

Ndahinduka Michel yafunguye amazamu ku munota wa 13 nyuma ya koroneri yatewe maze ba myugariro ba Rayon Sports bananirwa kuwukura mu rubuga rwabo.

Ndahinduka Michel yatsinze igitego ahita ashimira umutoza Mashami
Ndahinduka Michel yatsinze igitego ahita ashimira umutoza Mashami

Rayon Sports yongereye imbaraga ishaka uko yakishyura ku munota wa 43, Yossa Bertrand ku mupira yateye yigaramye.

Ni umukino wari uguhangana cyane ku ruhande rwa Nizigiyimana Kharim “Mackenzi” na Iranzi Jean Claude baje no guhabwa buri umwe ikarita y’umuhondo.

Iki gitego cyongereye imbaraga iyi kipe yabaye iya kabiri muri shampiyona, mbere y’uko umukino urangira kapiteni wa Rayon Sports, Ndayisenga Fuadi yatsinze igitego ku ishoti yatereye kure mu gihe umunyezamu wa APR FC, Kwizera Olivier yasaga nk’urangaye.

Yossa Bertrand yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira yateye yigaramye
Yossa Bertrand yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere ku mupira yateye yigaramye

Mu gice cya kabiri, abatoza bombi batangiye gusimbuza, Mukuzi Yannick asimbura Mubumbyi Bernabe naho kwa Rayon Sports, Uwambazimana Leon ajya mu mwanya wa Gueli Koffi.

Ku munota wa 55, Rayon Sports yongeye gutsindwa igitego cya kabiri kuri koroneri, Rugwiro Herve atsinda igitego n’umutwe.

Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe ibonye ubundi buryo bukomeye bwavamo igitego byatumye bakiranurwa na penaliti.

Ndayisenga Fuadi yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku burangare bw'umunyezamu wa APR FC
Ndayisenga Fuadi yatsinze igitego cya kabiri cya Rayon Sports ku burangare bw'umunyezamu wa APR FC

Rayon Sports niyo yabanje gutera, myugariro Tubane James ayiteye ikubita igiti cy’izamu ifatwa neza na Kwizera Olivier. APR FC nayo yahise ihusha iya mbere itewe na kapiteni, Nshutinamagara Ismael ayitera hanze.

Penaliti zakurikiwe zatewe neza na Kambale Salita Gentil, Sibomana Abuba na Mutombo Govin ku ruhande rwa Rayon Sports na Mukunzi Yannick, Tibingana Charles na Rutanga Eric kwa APR FC.

Ndayisenga Fuadi yateye hanze penaliti ya gatanu maze Mugiraneza Jean Baptiste “Migy” yinjiza penaliti y’intsinzi ibagejeje muri ½ cy’irangiza.

Rugwiro Herve yagomboye igitego cya kabiri cyatumye batera penaliti
Rugwiro Herve yagomboye igitego cya kabiri cyatumye batera penaliti

Kimwe nko mu 2005, APR FC yasezereye Rayon Sports muri CECAFA yabereye muri Tanzania kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1.

APR FC izahura na Police FC kuri uyu wa Gatanu kuri stade Amahoro.

Kuri uyu wa Gatatu harakinwa imikino ibiri ya 1/2, saa 2.30pm El Merreikh ikine na Azam naho KCCA saa 5.00pm yakire Atlabara yo muri Sudani.

Tubane James yahushije penaliti ibanza ya Rayon Sports
Tubane James yahushije penaliti ibanza ya Rayon Sports
Nshutinamagara Ismael nawe yahise ahusha iya mbere ya APR FC
Nshutinamagara Ismael nawe yahise ahusha iya mbere ya APR FC
Fuadi yahushije penaliti nyamara yari yitwaye neza mu mukino
Fuadi yahushije penaliti nyamara yari yitwaye neza mu mukino
Mugiraneza Jean Baptiste " Migy" yatsinze penaliti ya nyuma bajya muri 1/2 cy'irangiza cya CECAFA Kagame cup
Mugiraneza Jean Baptiste " Migy" yatsinze penaliti ya nyuma bajya muri 1/2 cy'irangiza cya CECAFA Kagame cup
Man of the match: Ndayisenga Fuadi yahushije penaliti yatumye Rayon Sports isezererwa ariko atorwa nlk'umukinnyi mwiza w'umukino
Man of the match: Ndayisenga Fuadi yahushije penaliti yatumye Rayon Sports isezererwa ariko atorwa nlk'umukinnyi mwiza w'umukino
Imwe mu ntego z'umutoza mushya wa Rayon Sports byari ugutsinda mukeba APR FC
Imwe mu ntego z'umutoza mushya wa Rayon Sports byari ugutsinda mukeba APR FC
Iranzi Jean Claude na Mackenzi bakubanye kuva umukino utangiye, bahabwa amakarita y'imihondo mu gice cya mbere
Iranzi Jean Claude na Mackenzi bakubanye kuva umukino utangiye, bahabwa amakarita y'imihondo mu gice cya mbere
Abakinnyi 11 ba APR FC babanjemo
Abakinnyi 11 ba APR FC babanjemo
Umutoza wa Rayon Sports yagaruye ikipe yatsinze Atlabara
Umutoza wa Rayon Sports yagaruye ikipe yatsinze Atlabara