{Amavubi yasezerewe mu mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) nyuma yo gutsinda igitego 1-0 kandi mu mukino ubanza yari yatsinzwe nayo 1-0 i Addis Abeba, isezererwa kuri penaliti 5-6. }
Kimwe nko mu majonjora y’igikombe cy’Afurika mu 1982, Amavubi yari yatsindiwe muri Ethiopia igitego 1-0 maze baza kucyishyura i Kigali tariki ya 10 Gicurasi 1981. U Rwanda rwasezerewe i Kigali kuri penaliti 3-4.
Nyuma y’umukino umutoza Eric Nshimiyimana yatangaje ko nyuma yo kugwa miswi mu gice cya mbere yahisemo gusatira Ethiopia anyuze hagati ari byo byatumye akuramo abakinnyi nka Sibomana Patrick, Buteera Andrew, Hategekimana Aphrodis maze ashyiramo Mushimiyimana Muhamed, Sebanani Emmanuel na ho Twagizimana Fabrice aza gufasha ba myugariro.
Uyu mutoza avuga ko umukino wari ugoye cyane kuko yasabwaga gusatira ashaka kwishyura igitego yatsindiwe muri Ethiopia ndeste ari na ko yugarira yirinda ko yatsindwa igitego.
Ati ”Twakinnye n’ikipe ikomeye mu guhanahana umupira, baramenyeranye kandi bafite ubunararibonye ariko twakoresheje imbaraga zose ndetse dutsinda uyu mukino nubwo tuviriyemo kuri penaliti.”
Kagere Meddie ni we wabimburiye abandi gutera penaliti na ho Emery Bayisenge umupira ufatwa n’umuzamu. Abuba Sibomana, Ndoli Jean Claude, Sebanani Emmanuel, Ndahinduka Michel bazinije maze iya Usengimana Faustin ikurwamo n'icyuma cy'izamu ari na ko Ethiopia ibona itike yo kujya muri Afurika y’Epfo.
Umuzamu w’Amavubi Ndoli Jean Claude yaje gukoramo penaliti ya kane ya Ethiopia yari itewe Birhanu Bogale.
Nshimiyimana ngo yari ifite inzozi n’intego zo gukomezanya n’iri tsinda mu gikombe cy’Afurika. Ati “Nashakaga ko iri tsinda rikomeza ngo rikomeze kongera ubunararibonye bakina igikombe cy’Afurika.”
Mbonabucya Desire wari kapiteni w’Amavubi mu gikombe cy’Afurika mu 2004 ku rubuga rwa Facebook yasabye Amavubi kwihangana. Ati "Abasore bagerageje kwishyura igitego bari batsinzwe ndetse ndihanganisha abasore [Emery na Faustin] bahushije penaliti.”
Ariko kandi uyu wahoze akinira Kiyovu yasabye abo bireba gushaka aho bipfira kuko buri gihe gutsindwa biza habayeho kugerageza. Ati” ibyo byo kugerageza bigomba kuvaho, noneho abandi akaba ari bo tuzajya dutsinda bagerageje kandi birashoboka cyane.”
Haribazwa ikigiye gukurikiraho nyuma y’aho Amavubi atarengeje imyaka 17 na 20 asezerewe mu gikombe cy’Afurika, ikipe nkuru igasezererwa mu gikombe cy’Afurika, icy’isi na CHAN mu gihe nyamara u Rwanda rugomba gutegura CECAFA y’ibihugu na CHAN 2016 izakinirwa mu Rwanda.







Ibitekerezo 0