00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dady Birori yahagaritswe by’agateganyo mu marushanwa ya CAF

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 14 August 2014 saa 12:09
Yasuwe :

Nyuma wo kwitaba Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), rutahizamu w’u Rwanda Dady Birori na Vita Club aho yitwa Tady Etekiama Agiti yahagaritswe by’agateganyo mu marushanwa ya CAF kubera gukinisha ibyangombwa bibiri bitandukanye, umwanzuro uzafatwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama 2014.
Congo Brazzaville yari yareze u Rwanda ko Dady Birori akoresha ibyangombwa bibiri bitandukanye ubwo batsindaga ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’amajon jora y’igikombe cy’Afurika, (…)

Nyuma wo kwitaba Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), rutahizamu w’u Rwanda Dady Birori na Vita Club aho yitwa Tady Etekiama Agiti yahagaritswe by’agateganyo mu marushanwa ya CAF kubera gukinisha ibyangombwa bibiri bitandukanye, umwanzuro uzafatwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama 2014.

Congo Brazzaville yari yareze u Rwanda ko Dady Birori akoresha ibyangombwa bibiri bitandukanye ubwo batsindaga ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’amajon jora y’igikombe cy’Afurika, basaba ko yakitaba yakitaba agatanga ibisobanuro kuri ibi byangombwa bye.

Ibi bihano bishobora gufatirwa umukinnyi ku giti mu gihe Congo Brazzaville yavugaga ko u Rwanda twaterwa mpahga ku mukino ubanza.

Nyuma yo kwisobanura, Dady Birori yahagaritswe by’agateganyo mu mikino itegurwa na CAF mu gihe umwanzuro uzafatwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Kanama 2014.

Mu ikipe y'igihugu akina yitwa Birori Dady yabonye ari muri Mukura VS mu 2007-2008

Congo Brazzaville yari yatanze ikirego bagendeye ku mpapuro z’umukino wahuje Congo Brazzaville n’u Rwanda, tariki ya 20 Nyakanga i Pointe-Noire,bifuza ko hatangwa ibisobanuro birambuye ku mwirondoro wa Dady Birori wambara numero 11 mu mavubi, wavukiye i Kinshasa tariki ya 12 Ukuboza 1986 ufite pasiporo nomero PS023413 yatanzwe tariki ya 2 Nzeli 2009.

Bavugaga ko Izina rye nyakuri ari Agiti Taddy Etekiama ukinira AS Vita club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ibyangombwa bindi byerekana ko yavukiye i Kinshasa tariki ya 13 Ukuboza 1990, yambara numero 25 mu mikino ya CAF champions league, Vita Club iri gukina.

Tady Etekiama Agiti : Yasubiranye izina rye agabanya imyaka mu byangombwa ngo ajye gukina i Burayi

Nyuma yo gusezererwa kuri penaliti, Claude Leroy, umutoza wa Congo Brazzaville yavuze ko afite icyizere cyo kuzakina imikino yo mu majonjora mu matsinda kuko u Rwanda rugomba guterwa mpaga ku mukino ubanza y’ibitego 3-0 kuko bakinishije umukinnyi ufite ibyangombwa by’ibihimbano.

Ubwo Libya yasezerwaga n’u Rwanda itsinzwe ibitego bitatu na Dady Birori nayo yatanze ikirego nubwo byavuzwe ko ntacyavuyemo.

Intandaro y’amazina ya Dady Birori

Dady Birori yahawe iri zina ubwo yakinaga muri Mukura VS hagati ya 2007 na 2008 ayivamo ajya muri ATRACO FC.

Ubwo yifuzwaga n’amakipe y’i Burayi yamusabaga gukora igeragezwa, Dady Birori yaretse ibyangombwa byo mu Rwanda yakoreshaga afata ibya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kugira ngo agabanye imyaka bimworohere kujya i Burayi.

Byabaye ngombwa ko akomeza gukoresha ibi byangombwa bishya cyane ko amakipe nk’ayo mu Bubiligi yamwifuzaga mu gihe yamaze imyaka itatu ari rutahizamu wa shampiyona ya DRC.

Kuki CAF ishobora guhana Dady Birori gusa

Birori ashobora guhanwa ku giti cye nk’umukinnyi wakoresheje amanyanga mu kubona ibyangombwa bibiri bitandukanye yerekanye mu makipe, AS Vita Club n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gihe nta ruhare aba bagize mu kubimushakira ngo abakinire.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Dady Birori nta kipe y’indi y’igihugu yakiniye yaba n’iy’ingimbi ku buryo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAF ) ryaba ryarahinduye amazina ngo riyobye.

U Rwanda rufite umukino wa mbere w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika mu matsinda, tariki ya 6 Nzeli 2014 na Nigeria i Calabar nyuma y’iminsi ine bakine na Sudani i Kigali.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages