{Ubwo Sina Jérôme yasinyaga amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC avuye muri FC Saint Eloi Lupopo, Rayon Sports ikavuga ko atujuje amasezerano bagiranye ubwo yayikiniraga, Ishyirahamwe rya ruhago ya Congo (FECOFA) rivuga ko kuva mu 2007 atangiye gukina atigeze asohoka muri iki gihugu kugeza mu 2013.}
Ni nyuma y’ibaruwa yo kuwa 20 Mutarama 2014, Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yibutsa ko ikipe ishaka uyu mukinnyi yabanza kubanyuraho.
Muri iyi ibaruwa [IGIHE dufitiye kopi] ivuga ko Sina yabaye umukinnyi wayo mu 2009 ku byangombwa byasinywe na FERWAFA, yakiniyeho kuva mu 2009-2011, byongerewe igihe mu 2011 kikaba cyaragombaga kurangira mu 2013.
Sina yavuye muri Rayon Sports mu kwezi k'Ukuboza 2012, ajya gukinira muri FC Saint Eloi Lupopo nkuko bigaragara mu mikino IGIHE gifitiye gihamya yakinnye mu Ugushyingo 2013.

Muri Congo, uyu Rayon Sports ivuga ko ari umukinnyi wayo, yakoreshaga amazina ye, Sina Jérôme yatsinze igitego cy’intsinzi ubwo Lupopo yakina na AS Nika y’i Kisangani ibitego 2-1, hari tariki ya 4 Ugushyingo 2013.
Tariki ya 14 Mata 2013, Sina yari muri Lupopo yaguye miswi na AS Vita ya Dady Birori.
Ese Sina yakiniraga Lupopo, FECOFA ibizi?
Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Ishyirahamwe rya ruhago ya Congo (FECOFA) numero 100/FERWAFA/2013 [dufitiye kopi] yo ku itariki ya 2 Gicurasi 2013, yasabaga ibisobanuro byimbitse kuri Sina wavugwaga ko yatorotse Rayon Sports akaba akinira Lupopo nta byangombwa afite (ITC).
Iyi baruwa yibutsaga FEFOFA indi yari yabanje ifite numero 994 isaba ko ikibazo cya Sina cyakemurwa mu mahoro.

Ku mugereka w’iyi baruwa ifite 100/FERWAFA/2013 hariho icyangombwa cy’uyu mukinnyi cya Rayon Sports n’ifoto ya Sina mu mukino wa gicuti Lupopo yakinnye na FC Corbeau.
FECOFA yasubije mu ibaruwa ifite numero FBA/SEGAL/0547/2013 yo ku itariki ya 15 Gicurasi 2013 ivuga ko bagerageje gukusanya amakuru y’uyu mukinnyi mu rwego rwo guca umuco w’abakinnyi bakina mu buryo bw’ibanga mu bihugu byombi.
Dore ibyavuye mu ikusanyamakuru ryakozwe na FECOFA
1.Sina Jérôme yasinye amasezerano bwa mbere yemewe na FECOFA afite imyaka 19 tariki ya 10 Gashyantare 2007 muri AS Maika ya Uvira mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, iki cyangombwa cyari gifite numero 17861.

2.Mu 2011-12 yerekeje muri DC Virunga y’i Goma mu ntara ya Kivu y’amajyarugu maze ahabwa Licence + ifite numero COD8802020.
3.Mu 2012-2013, Sina yavuye muri DC Virunga yerekeza muri FC Saint Eloi Lupopo nayo ibarizwa muri FECOFA, agumana numero imwe y’icyangombwa, Licence + COD8802020.

4.FECOFA ivuga ko tariki ya 7 Ugushyingo 2011 habayeho gusuzuma amakuru yari mu byangombwa bya Sina (TMS) maze bihundurwa tariki ya 24 Ugushyingo 2011 hongerwamo ubwenegihugu bwe, Ubunyarwanda. Ibyo byose ntabwo higeze habaho ko uyu mukinnyi asohoka mu gihugu.

FECOFA imaze kwegeranya aya makuru, mu ibaruwa yoherereje FERWAFA yibajije ibibazo bikurikira:
1.Ni ikihe cyangombwa FERWAFA yagendeyeho yemerera Sina Jérôme gukina mu 2012-2013 mu gihe muri FECOFA batakiriye inyandiko zisaba icyangombwa mpuzamahanga, ITC (International Transfer Cerificate).
2.Ni gute FERWAFA baha icyangombwa umukinnyi kidafite numero ikiranga? (cya cyangombwa kiri ku mugereka w’ibaruwa 100/FERWAFA/2013)
3.Sina Jérôme ashobora gukina umukino wo ku Cyumweru uzahuza Police FC na Gicumbi
Nyuma yo kuvugana n’umuyobozi wa FC Saint Eloi Lupopo, Kasongo Ngoie bakumvikana no kwishyura amafaranga yagurwa Sina, Police FC ngo yamaze kubona urupapuro rw’uyu mukinnyi rumwemerera gusohoka muri Lupopo, byamaze koherezwa muri FECOFA.
Amakuru dukesha, CIP Claude Banna, ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi ba Police FC uri gukurikirana ibyangombwa bya Sina ni uko ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu, bavuganye n’abashinzwe kwinjira no gusohoka kw’abakinnyi muri Congo batagereje icyangombwa (ITC) cya Sina.


Ese koko FERWAFA yaba itari izi ko Sina akina mu Rwanda atujuje ibyangombwa?




Ibitekerezo 0