Nyuma y’iperereza n’ubushakashatsi bwakozwe ku bakinnyi bahawe ubwenegihugu mu Rwanda, abakinnyi bane ba APR FC ntibitabye mu gihe kapiteni wa Rayon Sports Ndayisenga Fuadi na Ndikumana Hamad “Katauti” basanze ari abanyamahanga.
Abakinnyi 60 nibo babajijwe banakorerwaho ubushakashatsi hagati y’akanama kashyizweho n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Umushinga w’indangamuntu n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ab’injira n’abasohoka.
Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayisenga Fuadi wari Umunyarwanda ariko akinira u Burundi, basanze ari Umurundi uvuga ko Uwonkunda Farida ari nyina nyamara uyu ari inshuti ya nyina wapfuye mu gihe se ari Umurundi.
Kuri Ndikumana Hamadi “Katauti” wabaye kapiteni w’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cyabereye muri Tuniziya mu 2004 ngo ni Umurundi ufite indangamuntu y’u Rwanda wakiniye Amavubi igihe kinini.
Abakinnyi batatu ba APR FC Buteera Andrew, Bukebuke Mpenzi Yannick ukina mu izina rya Mukunzi Yannick, Bigirimana Issa na Tibingana Charles Mwesigye.
Saidi Abedi Makasi wakiniye Amavubi na Katauti basanze ari Umunyekongo udafite indangamuntu ariko wahawe pasiporo y’u Rwanda yarangiye, yakiniye Amavubi agira ibibazo byo gusenyerwa kuko yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gikombe cy’Afurika cyabereye muri Tuniziya mu 2004 akeneye guhabwa ubwenegihugu.
Abandi bafite ibibazo by’umwihariko
Mbazumutima Mamadou (Espoir FC) ni Umurundi wimwe indangamuntu na se wa Gashugi Abdul Kharim, umuyobozi w’umudugudu wa Huye wanze kumuha indangamuntu.
Muganza Isaac n’impanga ye Songa Isaie, ikibazo cyabo kizwi n’Ikigo cy’igihugu cy’abinjira n’abasohoka bavukiye mu Rwanda ku Kacyiru ariko bivugwa ko ababyeyi babo bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ngabo Albert/ Ngabonziza Albert / Ngaboyisibo Albert (APR FC) yahawe indangamuntu eshatu kuri aya mazina yose.
Murengezi Rodrigue (AS Kigali) yakekwaga ko ari Umunyekongo bemeza ko ari Umunyarwanda nkuko byemejwe na Major General Mubarak Muganga.
Lomami Andre (Espoir FC) yakekwaga ko ari Umunyekongo ariko ni Umunyarwanda kandi umuryango we wose ufite indangamuntu, yabuze indangamuntu kuko ahuje amazina yombi na se.
Mbaraga Jimmy (Police FC) yakekwaga ko ari Umunyekongo basanga ari Umunyarwanda afite pasiporo y’u Rwanda mu gihe Kipson Atuheire (Police FC) ni Umunyarwanda ufite pasiporo.
Sina Jerome (Rayon Sports) ni Umunyekongo akinira Amavubi akoresheje pasiporo y’akazi.
Abahinduriwe amazina
Tahata Hussein (AS Kigali) ni Umukongomani witwa Sibomana Hussein.
Muderhwa Balolebwami Janvier (Espoir FC) yerekanye ikarita y’itora ni Umukongoma witwa Ntaganda Elias.
Kasereka Fabrice (Rayon Sports) ni Umunyekongo ufite indangamuntu y’u Rwanda wakinaga yitwa Mutuyimana Moussa.
Alunga Arafat (Rayon Sports) ni Umunyekongo ufite indangamuntu wiswe Serugendo Arafat.
Peter Otema (Police FC) ni Umugande ufite indangamuntu wabatijwe Peter Kagabo.
Moussa Ndusha (Police FC) ni Umunyekongo uvuga ko nyina ari Umunyarwanda basanze atari byo yitwa Habimana Moussa.
Kauma Charles (Sunrise FC) ni Umugande ufite indangamuntu witwa Gakumba Charles.
Nyango Ombeni (Mukura VS) ni Umukongomani ufite indangamuntu wiswe Muyango Ombeni.
Djumayine Hassan (Akanakimana) ni Umurundi ufite carte consilaire.
Keita Moninga Walusambo (Espoir FC) ni Umukongomani witwa Kayumba Emmanuel.



















TANGA IGITEKEREZO