{Nyuma y’aho u Rwanda rusezezerewe mu majonjora y’igikombe cy’Afurika kuko Dady Birori yakoresheje ibyangombwa bibiri, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabye ko mu cyumweru kimwe abakinnyi bahawe amazina bayasubizwa bagahabwa ibyangombwa bishya.}
Inteko rusange ya FERWAFA yashyizeho itsinda ry’abantu batanu bagomba gukurikirana ibyangombwa by’abakinnyi no kubona amakuru y’amazina bakoreshaga mbere yo kuza gukina mu Rwanda.
Nzamwita Vincent de Gaule, umuyobozi wa FERWAFA avuga ko bitarenze kuwa Gatatu, tariki ya 17 Nzeli 2014 aka kanama kazaba katanze imyanzuro y'ibyavuye muri iri perereza.
Biteganyijwe ko FERWAFA izakorana n’Umushinga w’Indangamuntu (NID Project) mu rwego kumenya uko abakinnyi bahawe indangamuntu n’ibyangombwa byabo kimwe nk’uko babonye ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yagize ati “ Ntibizabangamira igihe shampiyona igomba gutangirira kuko amazina yabahinduriwe turayafite igisigaye ni ukumenya uko babonye indangamuntu n'uko bitwaga mbere.”
Abakinnyi babatijwe bazasubirana amazina yabo y’umwimerere, abatarakinira ikipe y’igihugu batakaze ubwenegihugu no gukina nk’Abanyarwanda mu gihe abakiniye ikipe y’igihugu bashaka ubwenegihugu bw'u Rwanda bazafashwa kububona.
Nyuma yo guhuza aya makuru y’abahinduye amazina ku bufatanye n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Congo, Burundi na Uganda, imyanzuro izashyikirizwa Impuzamashyirahamwe y’umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) no ku Isi (FIFA).
Abanyamahanga bakina muri shampiyona bazakomeza kuba batatu mu ikipe y’abakinnyi 18 bashobora kujya mu kibuga mu gihe shampiyona izatangira tariki ya 20 Nzeli 2014.




Ibitekerezo 0