{Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) risezereye u Rwanda mu majonjora y’igikombe cy’Afurika kuko Dady Birori akoresha ibyangombwa bibiri bitandukanye, abanyamategeko bateranye kuri uyu wa Mbere bakora dosiye y’ubujurire bwoherezwa kuri uyu wa Kabiri muri CAF.}
Ubu bujurire bugomba kugera muri CAF bitarenze iminsi itatu kuva ku munsi batangarijeho imyanzuro.
CAF yahagaritse Dady Birori kuko akoresha ibyangombwa bibiri mu marushanwa ritegura, yitwa Dady Birori iyo akinira u Rwanda na Tady Etekiama Agiti akinira AS Vita club yo muri Congo.
Nubwo CAF ivuga ko yagendeye ku nyandiko zatanzwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Mbere abanyamategeko b’iri shyirahamwe n’abandi basuzumye iyi dosiye bategura ubujurire bugomba koherezwa kuri uyu wa Kabiri mu Misiri ku cyiciro cya CAF.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hasuzumwe amategeko yakurikijwe bahagarika u Rwanda mu majonjora y’igikombe cy’Afurika ariko Dady Birori watanze ubuhamya tariki ya 11 Kanama ku cyicaro cya CAF kimwe mu byahereweho hafatwa imyanzuro ntiyigeze abazwa.
FERWAFA igomba gusubiza Congo Brazzaville amafaranga ahwanye na miliyoni 1.368 Rwf (2000$) yatanze ubwo yaregaga ndetse n’amafaranga y’urugendo iki gihugu cyatanze ngo Birori yitabe mu Misiri.
Ubujurire buzaherekezwa kandi n’ asaga miliyoni 2 Rfw (3000$) n’ibizatangwa byose mu gukurikirana dosiye bikazishyurwa n’u Rwanda yasubizwa na Congo igihe rwaba rwatsinze.
Ubu bujurire bw’u Rwanda bugomba gusuzumwa vuba, mbere ya tariki ya 6 Nzeli 2014 ahateganyijwe umukino wo mu itsinda A wagombaga guhuza Nigeria n’u Rwanda/Congo Brazzaville i Calabar.

U Rwanda rushobora kubona ibindi bihano tariki ya 17 Nzeli 2014
Mu myanzuro CAF yoherereje u Rwanda, havugwamo ko tariki ya 17 Nzeli 2014 ibindi bihano bishobora kuziyongera ku bihawe uyu mukinnyi bizafatirwa mu nama y’inteko rusange igihe ubujurire ntacyo bwaba butanze.
{Dore andi mategeko agenga igikombe cy’Afurika ashobora gukurikizwa:}
Umutwe wa 18 mu ngingo yawo ya 36.13 ivuga ko igihe habayeho gukoresha umukinnyi udafite ibyangombwa cyangwa utemerewe mu mukino, Ishyirahamwe rirebwa n’ikibazo rihagarikwa imyaka ibiri mu marushanwa ategurwa na CAF.
Ingingo ya 40 ikomeza uvuga ko igihe habayeho ibikorwa byo gihindura ibyangombwa by’umukinnyi, Ishyirahamwe rirebwa n’ikibazo rizahagarikwa imyaka ibiri mu marushanwa ategurwa na CAF kimwe n’igikombe cy’Afurika.

Ingingo ya 41 ivuga ko ikipe izakoresha ibyangombwa bififtse haba mu kwandikisha no gukinisha umukinnyi wahagaritswe, izatakaza uwo mukino isezererwe ako kanya mu irushanwa na komite itegura igikombe cy’Afurika mu gihe hagikorwa iperereza rirambuye.
Ese u Rwanda rwaba nka Gambia yahagaritswe imyaka ibiri?
Tariki ya 20 Mata 2014, CAF yahagaritse imyaka ibiri Gambia mu marushanwa itegura kuko babeshye imyaka mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20.
Ubwo Gambia yakinaga na Liberia mu batarengeje imyaka 20 tariki ya 6 Mata 2014, Gambia yakinishije abakinnyi batanu bavutse mu 1994 nyamara amategeko yaremeraga abavutse nibura tariki ya 1 Mutarama 1995.
CAF yakoze iperereza kuri Ali Sowe, umwe muri aba bakinnyi, yari afite pasiporo nomero 332465 iriho itariki y'amavuko 14 Kamena 1994, iri perereza ryasanze uyu mukinnyi afite ibindi byangombwa muri CAF byatanzwe na Gamtel FC mu 2012, pasiporo ari imwe ariko ifite itariki y'amavuko ya 14 Ukwakira 1988.

APR FC [champions league] na Rayon Sports [confederation cup] niyo makipe azahagararira u Rwanda mu mikno nyafurika mu gihe mu 2016, u Rwanda ruzakira igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN.




Ibitekerezo 0