{Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe basinye amasezerano yo gupima ubuzima bw’abakinnyi mbere y’uko shampiyona itangira ariko abakinnyi bakabura amakarita bivurizaho, amakipe ane azapimwa kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2013.}

Gasingwa Michel, Umunyamabanga muri FERWAFA yabwiye IGIHE ko kuba amakarita y’ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle de santé) mu Rwanda yari atarongererwa igihe cyo kuyakoresha aribyo byatumye iki gikorwa kitabera igihe cyari cyateganyijwe ariko amwe mu makipe yamaze kuyabona.
Gasingwa yagize ati “Hari amakipe yamaze kubona amakarita ya mutuelle ku buryo mu mpera z’iki cyumweru bazapimwa i Kanombe guhera saa tatau za mugitondo ndetse bahabwe icyemezo cya muganga.”
Amakipe yamaze kubona ibyangombwa ni APR FC, Rayon Sports, AS Muhanga, Gicumbi na Muhanga n’izindi ziracyabishaka. Biteganyijwe ko amakipe 4 azapimwa kuwa Gatandatu naho andi atatu ku Cyumweru.
Amasezerano ya FERWAFA n’ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe agamije gupima indwara nk’umutima ndetse n’ibiyobyabwenge no kuvura abakinnyi imvune hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle santé. Iki gikorwa cyo gusuzuma abakinnyi cyagombaga gutangira tariki ya 14 Nzeri 2013.
Nyamara ariko hari bamwe mu bakinnyi bashya mu makipe batarabona amakarita y’ubwishingizi bazapimwa nyuma.
Police FC niyo kipe yapimwe gusa ndetse abakinnyi bayo, bose basanze bafite ubuzima bubemerera gukina umupira w’amaguru.
Shampiyona, Turbo King Football League izakomeza tariki ya 19 Ukwakira hakinwa umunsi wa 3.




Ibitekerezo 0