Ibyo wamenya ku bihugu bihabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Isi n’ibishobora gutungurana

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 25 Gicurasi 2018 saa 02:16
Yasuwe :
2 0

Igikombe cy’Isi, irushanwa rya mbere rikurikiranwa n’abantu benshi kuri uyu mubumbe risigaje iminsi 21 rigatangira mu Mijyi itandukanye y’u Burusiya ahazaba hateraniye amakipe 32, abakinnyi 736 n’abafana basaga miliyoni bazava mu mpande zose bagiye gushyigikira ibihugu byabo no kwihera ijisho uburyohe bwa ruhago.

Muri iri rushanwa bikiri inzozi ku Rwanda kwitabira, Afurika izaba ihagarariwe n’ibihugu bitanu birimo Misiri, Maroc, Nigeria, Sénégal na Tunisia ariko nabyo amahirwe yabyo yo kugera kure cyangwa kucyegukana ni hafi ya ntayo dore ko no mu mateka kure igihugu cyo kuri uyu mugabane cyageze ari muri ¼.

Igikombe cy’Isi kuva cyatangira mu 1930 cyagiye gitaha ku migabane ibiri gusa, Amerika y’Epfo n’u Burayi ndetse n’uyu mwaka amakipe ahabwa amahirwe niho akomoka arangajwe imbere na Brazil, Argentine, u Budage, Espagne n’u Bufaransa.

IGIHE yakusanyije ibyihariye ku bihugu bihabwa amahirwe mu Gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya kuva ku wa ‎14 Kamena kugeza ku wa 15 Nyakanga 2018, kizakinirwa kuri stade 12.

1. Brazil

Iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo, gifanwa n’abatari bake hirya no hino ku Isi ahanini kubera amateka cyihariye muri ruhago ifatwa nk’umuco wacyo. Ni cyo kimaze kwegukana igikombe cy’Isi inshuro nyinshi (eshanu) cyanagize abakinnyi b’ibihangange nka Ronaldinho Gaúcho, Romário, Ronaldo Luís Nazário de Lima n’abandi.

Mu gikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brazil, iki gihugu cyasebeye bikomeye imbere y’u Budage muri ½ gitsindwa ibitego 7-1. Mu 2016 iki gihugu cyabonye umutoza mushya, Adenor Leonardo Bacchi Tite, wubatse ikipe igizwe n’abakiri bato yitwaye neza mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2018 ari nabwo abantu batangiye kuyitinya.

Mu Burusiya, Brazil izaba iyobowe na Neymar Santos Júnior, umukinnyi uhenze kurusha abandi bose ku Isi uzaba afatanyije na Alisson, Ederson, Cassio, Marcelo, Danilo, Filipe Luis, Fagner, Marquinhos, Thiago Silva, Miranda, Pedro Geromel, Willian, Fernandinho, Paulinho, Casemiro, Philippe Coutinho, Renato Augusto, Fred, Gabriel Jesus, Roberto Firmino, Douglas Costa na Taison.

2. U Budage

Igihugu cya kabiri mu bimaze kwegukana igikombe cy’Isi kenshi (inshuro enye) nyuma y’icya 2014 kibifashijwemo na bamwe mu bakinnyi bari bakuze nka Bastian Schweinsteiger, Miroslav Klose, Kapiteni Philipp Lahm cyahise kibasimbuza byihuse abandi bashya nka Joshua Kimmich, Leroy Sane, Timo Werner, Antonio Rudiger n’abandi.

Ni igihugu gihora cyihagazeho ndetse ni nacyo cya mbere ku rutonde rwa FIFA rugaragaza uko bikurikirana ku Isi. Gishobora kuzagorwa n’uko umunyezamu wa cyo, Manuel Neuer ufatwa nk’uwa mbere ku Isi amaze igihe kinini yaravunitse n’ubwo yahamahawe gusa amahirwe menshi ni uko hazakinishwa Marc-André ter Stegen wa FC Barcelona.

Abakinnyi 27 bahamagawe n’u Budage: Bernd Leno, Manuel Neuer, Marc- André ter Stegen, Kevin Trapp, Jerome Boateng, Matthias Ginter, Jonas Hector, Mats Hummels, Joshua Kimmich, Marvin Plattenhardt, Antonio Rudiger, Niklas Sule, Jonathan Tah, Julian Brandt, Julian Draxler, Mario Gomez, Leon Goretzka, Ilkay Gundogan, Sami Khedira, Toni Kroos, Thomas Muller, Mesut Özil, Nils Petersen, Marco Reus, Sebastian Rudy, Leroy Sane na Timo Werner.

3. Argentine

Bahereye ku mazina arangajwe imbere n’umukinnyi wa mbere ku Isi, Lionel Messi, Argentine ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe imaze imyaka 32 idaca iryera kuko igifite kabiri (1978 na 1986) naho mu 2014 ikaba yaratsindiwe ku mukino wa nyuma.

Messi na bagenzi be bayobowe n’umutoza Jorge Sampaoli, barahabwa amahirwe ahanini kubera ko n’abenshi gishobora kuba igikombe cy’Isi cya nyuma bakinnye kubera imyaka yabo bityo bikaba byitezwe ko bazakijyamo nta kosa na rimwe bifuza gukora.

Abakinnyi 23 Argentine yahamagaye: Sergio Romero, Willy Caballero, Franco Armania, Gabriel Mercardo, Cristian Ansaldi, Nicolas Otamendi, Federico Fazio, Marcos Rojo, Nicolas Tagliafico, Marcos Acuna, Javier Mascherano, Eduardo Salvio, Lucas Biglia, Giovani Lo Celso, Ever Banega, Manuel Lanzini, Maximiliano Meza, Angel Di Maria, Cristian Pavon, Lionel Messi, Paulo Dybala, Gonzalo Higuain na Sergio Aguero.

4. Espagne

Espagne kimwe n’u Budage ni ibihugu byihariye kuba nta mukinnyi kamara bigenderaho ahubwo bikina nk’ikipe. Mu mateka kimaze kwegukana igikombe cy’Isi rimwe, mu 2010 muri Afurika y’Epfo. Gusa benshi mu bakinnyi banditse ayo mateka nka Gerard Piqué, Andrés Iniesta, Sergio Ramos, David Silva bazaba bari mu Burusiya ndetse aribo nkingi za mwamba.

Mu 2014 ntibagize ibihe byiza muri Brazil kuko basezerewe mu matsinda nyuma yo kunyagirwa n’u Buholandi 5-1, bakanatsindwa na Chile 2-0 ariko aho yazaniye umutoza mushya Julen Lopetegui, yongeye gusubira ku murongo ibifashijwemo n’abakinnyi bakiri bato nka David De Gea, Thiago Alcantara, Isco, Asensio bafatanya n’inararibonye ry’abakuru barimo.

Abakinnyi 23 iyi kipe izaba ifite mu Burusiya: David De Gea, Pepe Reina, Kepa Arrizabalaga, Jordi Alba, Cesar Azpilicueta, Nacho Monreal, Dani Carvajal, Nacho, Álvaro Odriozola, Gerard Piqué, Sergio Ramos, Isco, Thiago, Sergio Busquets, David Silva, Andrés Iniesta, Koke, Saúl Ñíguez, Marco Asensio, Iago Aspas, Diego Costa, Rodrigo na Lucas Vázquez.

5. U Bufaransa

Igihugu cya gatanu mu bihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi ni u Bufaransa buyobowe n’umutoza Didier Deschamps n’abakinnyi bakomeye nka Paul Pogba, Kylian Mbappé na Antoine Griezmann.

Iyi kipe mu Gikombe cy’u Burayi mu 2016 cyari cyabereye iwabo, cyakoze ibitari byitezwe na benshi gisezerera u Budage muri ½ aribwo bwahabwaga amahirwe yo gutwara iryo rushanwa. Gusa u Bufaransa nabwo ntibwabashije kucyegukana kuko ku mukino wa nyuma bwatsinzwe na Portugal itarahabwaga amahirwe na make aba ariyo igitwara.

Deschamps utoza iki gihugu kuva mu 2012, yubatse ikipe igizwe n’abakiri bato ariko bazi umupira nka Djibril Sidibé, Raphaël Varane, Umtiti na Benjamin Mendy bazaba bari mu bwugarizi, N’Golo Kanté, Paul Pogba hagati mu kibuga n’ubusatirizi bukomeye bwa Kylian Mbappé, Antoine Griezmann, Ousmane Dembélé n’abandi.

Abakinnyi 23 yahamagaye:Hugo Lloris, Steve Mandanda, Alphonse Areola, Djibril Sidibé, Benjamin Pavard, Raphaël Varane, Presnel Kimpembe, Adil Rami, Samuel Umtiti, Lucas Hernandez, Benjamin Mendy, Paul Pogba, N’Golo Kanté, Corentin Tolisso, Blaise Matuidi, Steven N’Zonzi, Thomas Lemar, Kylian Mbappé, Olivier Giroud, Antoine Griezmann, Ousmane Dembélé, Nabil Fékir, Florian Thauvin.

Kuri ibi bihugu bitanu hiyongeraho ikipe y’u Bubiligi ifite abakinnyi bakomeye nka Thibaut Courtois, Kevin De Bruyne, Eden Hazard, Vincent Kompany na Romelu Lukaku kimwe na Portugal ya Cristiano Ronaldo nabyo bishobora kwandika amateka bikegukana iri rushanwa ku nshuro ya mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza