{Nyuma y’aho Brazil itsindiye Afurika y’Epfo yari mu rugo ibitego 5-0 kuri uyu wa Gatatu, umwana wo muri iki gihugu uri mu kigero cy’imyaka 10 yinjiye mu kibuga yakirwana yombi n’abakinnyi ba Brazil “Samba boys” ndetse yifotozanya na Neymar wari umaze gutsinda ibitego 3 wenyine.}

Muri uyu mukino wa gicuti, Oscar ukinira Chelsea yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku mupira yari aherejwe na Hulk ukina muri Zenith, mbere yo kujya kuruhuka, Neymar atsinda igitego cya kabiri aherejwe na Paulinho ukinira Tottenham.

Nyuma y’umunota bagarutse mu kibuga, Neymar yongeyemo igitego cyakurikiwe n’icya Fernandinho wa Manchester City ku munota wa 79, Neymar ashingura icumu ku mnota wa 90.

Uyu mwana yafashe icyemezo cyo kwinjira mu kibuga guhura n’abakinnyi ba Brazil agarurwa n’abashinzwe umutekano, rutahizamu wa Barcelona, Neymar yamusanganiye, aramuterura amujyana muri bagenzi be bahise bamushyira mu kirere ndetse yifotozanya na Neymar.

Nubwo nta gikombe bari batwaye, aba bakinnyi bazakira imbere y’abafana babo imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kuva tariki ya 12 Kamena kugera kuwa 13 Nyakanga, bazamuye uyu mufana mu kirere kuri FNB Stadium (Soccer City) mu mujyi wa Johannesburg yakiniweho umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi 2010.

Neymar yinjije ibitego bitatu kuri bitanu batsinze Afurika y'Epfo
Neymar yinjije ibitego bitatu kuri bitanu batsinze Afurika y'Epfo

Uyu Munyafurika y’Epfo akurikiye umwana wicaye mu ntebe ya Papa Francis ubwo bizihizaga umunsi wa Mutagatifu Petero i Vatican.Ubwo Papa yafataga ijambo imbere y’imbaga umwana w’umuhungu yamusanze imbere atangira kumwitegereza no kumuzenguruka impande zose yicara ku ntebe ye maze yanga kuyivaho.

Muri Gashyantare 2013, ubwo Barcelona yari muri Granada, Lionel Messi yahutaje abana babiri bari binjiye mu kibuga bamusanga, bemeje ko zari inzozi z’ubuzima bwabo gukora ku mukinnyi bakunda.

Mu gikombe cy’Isi cy’amakipe cyabereye muri Maroc mu 2013, nubwo bari bamaze gusezerera Atletico Mineiro yo muri Brazil muri ½ cyirangiza bayitsinze ibitego 3-1, abakinnyi ba Raja Casablanca muri Maroc barwaniye inkweto za Ronaldinho wakiniye FC Barcelona agatwara Ballon d’or mu 2005.

Mu gikombe cy’Isi, Brazil ibarizwa mu itsinda A na Cameroun ya Samuel Eto’o, Croatia ya Luka Modric na Mexique ya Chicharito.Umukino ufungura Brazil izakira Croatia tariki ya 12 Kamena saa yine z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Umwana uherekeza abakinnyi binjira mu kibuga yabonye umwanya wo kubwira Marcelo ukinira Real Madrid akamuri ku mutima
Umwana uherekeza abakinnyi binjira mu kibuga yabonye umwanya wo kubwira Marcelo ukinira Real Madrid akamuri ku mutima

Neymar yasubije inzozi z' umwana w'Umunyafurika y'Epfo

Papa Francis asangira icyicaro n'umwana i Vaticani

[email protected]