00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kapiteni wa Arsenal, Tony Adams yageze mu Rwanda gutangiza Airtel Rising Stars

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 2 May 2014 saa 03:51
Yasuwe :

Tony Adams wakiniye Arsenal imyaka 19 kuva mu 1983 aba na kapiteni wayo imyaka 14 yageze mu Rwanda aho agiye gutangiza ku mugaragaro ku nshuro ya kabiri irushanwa rihuza abana bari munsi y’imyaka 16, Airtel Rising Stars.
Saa sita z’ijoro, nibwo Adams yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, abwira abanyamakuru ko azanywe no gutangiza ku mugaragaro irushanwa ry’abana, Airtel Rising Stars no kumenyekanisha Arsenal.
Yagize ati “Nshimishijwe no kuba hano gutangiza ku mugaragaro igitegerezo cya (…)

Tony Adams wakiniye Arsenal imyaka 19 kuva mu 1983 aba na kapiteni wayo imyaka 14 yageze mu Rwanda aho agiye gutangiza ku mugaragaro ku nshuro ya kabiri irushanwa rihuza abana bari munsi y’imyaka 16, Airtel Rising Stars.

Saa sita z’ijoro, nibwo Adams yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, abwira abanyamakuru ko azanywe no gutangiza ku mugaragaro irushanwa ry’abana, Airtel Rising Stars no kumenyekanisha Arsenal.

Yagize ati “Nshimishijwe no kuba hano gutangiza ku mugaragaro igitegerezo cya Arsenal na Airtel cyo kuzamura mu bana bakiri bato hagamijwe gushaka impano mu mupira w’amaguru.”

Yakomeje agira ati “ Nje no kumenyekanisha Arsenal na Airtel. Ni ibya gaciro kuba hano.”

Uyu mugabo w’imyaka 47 ni ku nshuro ya mbere ageze mu Rwanda ariko akaba asanzwe yishimira kuza muri Afurika.

Abajijwe niba mbere yari asanzwe azi u Rwanda, Adams yagize ati " Hari mushiki wanjye wajyaga uza gukoreraga ubucuruzi hano yambwiraga ko ari igihugu cyiza."

Magara John,Tony Adams (hagati) na Luke Wilson uhagarariye Arsenal, yageze mu Rwanda gutangiza ku nshuro ya kabiri Airtel Rising Stars
Ibikorwa by'urukundo: Adams yashinze umuryango ufasha ababaye imbata y'ibiyobyabwenge
Myugariro Tony Adams yakiniye Arsenal imikino 504 atsinda ibitego 32

Biteganyijwe ko Saa yine haza gusinywa amasezerano y’ubufatanye hagati ya Airtel n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku irushanwa rya Airtel Rising Stars.

Tony Adams arahita yerekeza ku stade ya Kicukiro guha impamyabumenyi abana 26 muri Airtel Rising Stars 2013, gutangiza ku mugaragaro iry’uyu mwaka ku nshuro ya kabiri.

Magara John ushinzwe itumanaho muri Airtel avuga ko Adams azatangiza n’amahugurwa y’abatoza 30 b’Abanyarwanda babigisha uko batoza abana bari munsi y’imyaka 16, ku Cyumweru agasura Pariki y’ibirunga.

Adams ngo yabwiwe na mushiki we ko u Rwanda ari igihugu cyiza
Magara John, ushinzwe itumanaho muri Airtel

Airtel Rising Stars yabaye ku nsuro ya mbere mu Rwanda mu 2013 yitabirwa n’amakipe 157, ryegukanywe na Les Lionceaux y’i Rubavu. Myugariro wayo, Iradukunda Fraterine aba umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Umunya Cameroun, Lauren Etame Mayer wakiniye Arsenal niwe wari waritangije ku mugaragaro iyi mikino ihuza abana batarengeje imyaka 16 yatangijwe mu 2011.

Tony Adams arashyikiriza abana 26 bahabwaga amasomo yo gukina umupira w'amaguru
Lionceaux y'i Rubavu niyo yegukanye igikombe cyo mu 2013

Amafoto: Masengesho Shaban

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages