{Bakigera ku kibuga cy'indege, umuyobozi n'umutoza wa AC Léopards de Dolisie batangaje ko baje gukinira umukino mwiza i Kigali wo gushaka itike ya 1/16 hamwe n'itsinda ry'abantu 74 barimo abakinnyi 40 gusa ngo Rayon Sports ntiyakanzwe n'uyu murindi, umukino ubanza baguye miswi muri Congo Brazza.
AC Léopards de Dolisie yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane mu ndege yihariye y'ikipe iyobowe n'umuyobozi wayo, Rémy Ayayos Ikounga. Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Amahoro na Rayon Sports ni uwo kwishyura muri CAF champions league.
Kuba Rayon Sports izaba ikinira imbere y’abafana bayo yaranganyije 0-0 mu mukino ubanza nibyo byatumye AC Léopards bazana indege yabo irimo abazatera ingabo mu bitugu abakinnyi bazaba bari mu kibuga, bemeza ko yaberetse umukino mwiza i Dolisie.
Abakinnyi bageze i Kigali bambaye imyenda y’ibara ry’icyatsi ari naryo iyi kipe yiyita “Les fauves du Niari” yambara, buri umwe afite ibikapu biriho numero ze.


Biteganyijwe ko Rayon Sports izacumbikira abemerwa n’Impuzamashyirahamwe nyafurika (CAF) muri Alpha Palace Hotel abandi bakazatungwa n’ikipe yabo muri Greenwich Hotel no muri Hotel des Mille Collines.
Rayon Sports yakinnye umukino mwiza i Dolisie natwe tuje gukura intsinzi i Kigali –Umuyobozi wa AC Léopards de Dolisie
Rémy Ayayos Ikounga, umuyobozi wa AC Léopards de Dolisie ugaragaza mu mvugo ye gutungurwa na Rayon Sports, yabonye ikina umukino mwiza izibira izamu ryayo kugera ku munota wa nyuma, gusa akemeza ko bitaba byoroshye muri iyi mikino nyafurika uko igihe gitambuka kuko muri buri gihugu hagaragara iterambere rya ruhago.
Ikounga yagize ati “Rayon Sports yagize umukino mwiza i Dolisie natwe tuje gukina neza i Kigali. Rayon yaradutunguye twari twiteze umukino woroshye dusanga n’ikipe ikomeye.”

Kimwe nk’intego y’umutoza wayo, gutwara igikombe cya champions league ntibyahindutse nkuko Ikounga abivuga kuko bafite ikipe nziza ndetse urugendo ruzatangira bakuyemo Rayon Sports.
Tuje gushakira itike i Kigali- umutoza Patrick Aussems
Mbere yo guhaguruka i Dolisie, uyu mutoza umaze amezi abiri atoza AC Léopards de Dolisie yanditse ku rubuga nkoranya mbaga rwa Facebook ko baje i Kigali n’indege yihariye yo gutahana intsinzi, nk’umusirikare uri ku rugamba.
Ku kibuga cy’indege i Kanombe, yavuze ko abakinnyi bose baje ndetse na rutahizamu wabo, Rudy Guelord Bhebey-Ndey wari wagize imvune mu mukino ubanza ku kagombambari ameze neza.
Yagize ati “ Dutegereje isaha y’umukino n’ikipe ikomeye [Rayon Sports], tuje gushaka itike kuko twagize icyumweru cyiza cy’imyiteguro.”


Umukino ubanza amakipe yombi yaguye miswi, Rayon Sports ibona ikarita y’umutuku yahawe umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc “Bakame” ku munota wa 77 maze Khader Bidimbou atera hanze penaliti yari yatanzwe.
Uyu mutoza avuga ko kuba Rayon Sports itarashoboye kubatsinda igitego byatumye bafata uyu mukino mu rundi rwego ku buryo bazatsindira igitego i Kigali.
Yongeyeho ati “Iyo unganyirije mu rugo ntabwo uba uhabwa amahirwe gusa igitutu kiri kuri Rayon iri mu rugo. Ubu [Rayon Sports] barashaka kwerekana ko umukino ubanza wabaciye mu myanya y’intoki.”

Ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka umwe tariki ya 9 Ukuboza 2013, Patrick Aussems yihaye intego yo gutwara igikombe cya CAF champions league, urugendo yahereye kuri Rayon Sports banganya 0-0.
Nyamara ariko akiva muri Congo Brazzaville, umutoza wa Rayon Sports Luc Eymael yabwiye abakinnyi be ko batagomba guterwa ubwoba n’ibyo babonye ikipe itunze nk’indege, ingengo y’imari ikubye 25 iya Rayon Sports n’ibindi.
Eymael ati “Nasabye abakinnyi banjye kwirengagiza ibyo babonye AC Léopards de Dolisie ifite, batekereze ko mu kibuga hakora ubuhanga bw’abakinnyi kandi tubufite. Kuba twaravuye Congo tudatsinzwe ni intambwe ikomeye yo kwerekana ko mu kibuga hakora impano gusa.”


Gakwaya Olivier, umunyamabanga wa Rayon Spors avuga ko batatunguwe n’ibyo iyi kipe yazanye kuko bari barabonye ko ari ikipe ifite ubushobozi.
Yagize ati “Ntabwo dutunguwe kuko twari kwikanga iyo babanza hano, twabasanze iwabo bafite ibintu byose n’abantu babo bose ariko byatweretse ko ari ikipe tugomba kwitegura neza.”
Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Amahoro i Remera, kwinjira muri sitade ni ibihumbi 10 (10000 Rwf ), ibihumbi bitanu (5000Rwf), ibihumbi bitatu (3000 Rwf ) n’ibihumbi bibiri (2000Rwf).












Ibitekerezo 0