00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba i Nyanza, kimwe mu byafashije Rayon Sports gutwara igikombe

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 16 May 2013 saa 12:09
Yasuwe :

Ubwo hasigaye umunsi umwe mu mikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Primus National Football League) ngo igere ku musozo, Rayon Sports yamaze kubyina intsinzi. Gushyirahamwe no kubahana hagati y’abakinnyi, kubaha umutoza no gukorana neza hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports ni iby’ingenzi bishingirwaho mu kugera ku ntsinzi.
Mu minsi ishize byavugwagwa henshi ko abakinnyi ba Rayon Sports kuba barashoboye kwitwara neza mu gice cya kabiri cya Shampiyona ari uko aho bimukiye i (…)

Ubwo hasigaye umunsi umwe mu mikino ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Primus National Football League) ngo igere ku musozo, Rayon Sports yamaze kubyina intsinzi. Gushyirahamwe no kubahana hagati y’abakinnyi, kubaha umutoza no gukorana neza hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports ni iby’ingenzi bishingirwaho mu kugera ku ntsinzi.

Mu minsi ishize byavugwagwa henshi ko abakinnyi ba Rayon Sports kuba barashoboye kwitwara neza mu gice cya kabiri cya Shampiyona ari uko aho bimukiye i Nyanza, bahisemo gushyira imbaraga mu gusenga no gukina. Ibyo ariko abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports si ko babibona. Bo bavuga ko imyitwarire ari yo iza ku isonga kuko ibijyanye no gusenga n’abandi bose barasenga kandi Imana ibakunda kimwe.

Gakwaya Olivier Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports mu kiganiro na IGIHE ubwo umukino wahuzaga Musanze FC na Rayon Sports ku wa 15 Gicurasi 2013 wari urangiye, Rayon imaze kwibikaho igikombe cya Shampiyona igikesheje amanota atatu yari ikuye kuri Musanze, iyitsinze 1-0, yatangaje ko imyitwarire y’abakinnyi yagize uruhare rukomeye cyane kuri iyo ntsinzi.

Yagize ati “Kuva twimukiye i Nyanza ibintu byose byarahindutse. Abakinnyi babaye hamwe kandi haba kubahana hagati yabo, kubaha umutoza no gukorana neza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports. Ubuyobozi na bwo bwashyize hamwe. Mbese muri make twavuga ko kugira imyitwarire myiza, umutoza ushoboye, imyitozo ikomeye ari cyo kiduhaye iki gikombe.”

Hitimana Thierry, Manager wa Rayon Sports na we yunga mu rya Gakwaya ko kwimukira i Nyanza byabafashije cyane. Ati “Tugeze i Nyanza imyitwarire yarahindutse; abakinnyi babaye abavandimwe, ubuyobozi na bwo butuba hafi cyane. Kugira ishyaka, guhuza imikoranire no kubahana ni byo byatumye twitwara neza.”

Ku birebana no ku bivugwa ko abakinnyi benshi bahisemo kuba abarokore kugira ngo bagere ku ntsinzi, Hitimana agira ati “Ni byiza gusenga, kuko na byo biri mu bifasha umuntu, ariko kandi abakinnyi bacu bari mu madini atandukanye kuba basenga babisangiye n’abandi.”

Didier Gomez umutoza mukuru wa Rayon Sports, atangaza ko yishimiye intsinzi agezeho, ati “kubahana kw’abakinnyi, kubaha inama z’umutoza, kubaha ubuyobozi bwa Rayon Sports n’imikoranire myiza cyane cyane ko ubuyobozi bwatubaye hafi, kandi nshima cyane inkunga y’abafana kuko nayo yagize uruhare rukomeye kugira ngo tugere ku ntsinzi.”

Hategekimana Aphrodis Kanombe Kapiteni wa Rayon Sports, na we ntajya kure y’ubuyobozi, atangaza ko kuba i Nyanza byabafashije byinshi. Yagize ati “I Nyanza hadufashije guhindura imyitwarire twari dufite i Kigali. Kuba hamwe, kubaha amabwiriza y’abatoza n’abayobozi b’ikipe yacu ni byo bitumye tugera kuri iyi ntsinzi. Twashyize ingufu zidasanzwe mu myitozo kuko twari twatangiye nabi, kandi tugomba guhindura tugatwara igikombe. Turishimye cyane kuko tubigezeho.”

Ku birebana n’uko abakinnyi benshi bahisemo kuba abarokore, Kanombe avuga ko buri wese yubaha idini asengeramo kandi n’abandi bakabimwubahira kuko bari mu madini atandukanye. Ati “Gusenga turabikora ariko imyitwarire myiza n’ubuyobozi bw’ikipe bwiza ni byo byadufashije cyane.”

Nubwo Rayon Sports igiye gusohokera u Rwanda mu mikino izahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ Afurika izaba umwaka utaha, abantu benshi bafitiye impungenge abakinnyi ifite kugeza ubu kuko babona uko bahagaze batahangana n’amakipe y’ahandi. Hari hashize imyaka icyenda iyo kipe idasohokera igihugu.

Abafana ba Rayon Sports bahaye ikipe ingufu zo gutsinda
Amazu abakinnyi ba Rayon Sports babamo hamwe i Nyanza, bavuga ko byabafashije kugera ku ntsinzi (photo internet)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages