{Real Madrid yagomboye ku munota wa nyuma igitego yari yatsinzwe na Atletico, iyitsinda 4-1 mu gice cy’inyongera itwara igikombe cya 10 cya champions league yaherukaga mu 2002.}
Ku munota wa 9 w’umukino, rutahizamu wa Atletico Madrid, Diego Costa yasohotse mu kibuga avunitse asimburwa na Adrian.
Mbere yo kujya kuruhuka ku munota wa 36, Umunya Argentina ukinira Atletico, Diego Godin yayitsinze igitego nyuma yo kuroba umunyezamu Iker Casillas wari wasohotse mu izamu.
Abakinnyi ba Real Madrid nka Cristiano Ronaldo, Karim Benzema na Gareth Bale ntibigeze nbakora ibyo benshi bari babitezeho.




Ku munota wa 3 w’inyongera y’iminota 5 umusifuzi Kuipers yari yongeyeho, Sergio Ramos yagomboye igitego cya Atletico maze basabwa gukina indi minota 30.
Agace ka mbere karangiye amakipe anganya, mu ka kabiri nyuma y’iminota 5 Gareth Bale yatsinze igitego cya kabiri cyakurikiwe n’icya Marcelo ku munota wa 118.
Mu gihe umukino wari ugiye kurangira, Cristiano Ronaldo yakorewe ikosa mu rubuga rwa Atletico ahita atsinda penaliti, kiba igitego cya 17 mu mwaka umwe wa champions league akurikiwe na Messi wigeze gutsinda 14.
Ibyo abakinnyi n’abatoza batangaje
Nyuma y’umukino, Gabi, kapiteni wa Atletico yavuze ko mu gice cy’inyongera batabobnye amahirwe mu gihe Real Mardid yazamuye imikinire. Ngo umutoza Diego Simeone yari yabasabye gukomezanya umurego bari batangiranye.
Yagize ati “ Igikombe twagikojejeho imitwe y’intoki gusa nticyari cyacu, byarangiye. Twagihataniye, ndifurize ihirwe Real Madrid.”



Kuri Ramos watsinze igitego cyo kunganya ngo byose ni umusaruro wo gukorera hamwe, igikombe kikaba icy’abafana n’abaturage bose b’i Madrid.
Ati “ Igitego si icya njye ni icy’ikipe yose. Ni icy’abafana baduherekeje n’abasigaye mu rugo. Ni igikombe twategereje imyaka myinshi tucyishimire."
Diego Simeone, umutoza wa Atletico yavuze ko ashavuye kuko atageze ku ntego yari yihaye, asaba abakinnyi be kutarira ahobwu bakishimira umwaka mwiza bagize.
Yagize ati " Gukinisha Coast ni amakosa ngomba kwirengera. Abafana bacu bashobora kwishimira umwaka mwiza twagize, abakinnyi banjye nabaha amanota 9.5%.”



Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino,umutoza wa Real Madrid, Ancelotti yatewe n’abakinnyi be binjiye baririmba izina rye, yavuze ko Marcelo watsinze igitego cya gatatu yababaye kuko atabanje mu kibuga, ariko agiyemo yigaragaza nk’umukinnyi mwiza mu muri 22 yasanzemo.
Yagize ati " Uyu mwaka twagerageje guhindura ibintu, ndishimira ko abakinnyi banjye babaye abanyamwuga."
Imihigo
Espagne ni cyo gihugu gifite ibikombe byinshi 14 itsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 10, ikurikiwe n'u Butariyani bwagitwaye inshuro 12 butsindwa 14.
Ni igikombe cya 10 cya champions league Real Madrid itwaye, yaherukaga mu 2002 itsinze Bayern Leverkusen ibitego 2-1, ikipe yarimo Zinedine Zidane ubu ni umutoza wungirije Carlo Ancelotti. Milan AC ifite ibikombe 7.



Ni igikombe cya gatatu cya champions league Ancelotti atwaye umuhigo wari ufitwe na Bob Paisley watoje Liverpool yo mu Bwongereza.
Kapiteni wa Real Madrid, Iker Casillas yabaye kapiteni wa gatatu ku Isi uteruye igikombe cy’Isi [2010], igikombe cy’I Burayi (2012) na champions league [2014] nyuma ya Didier Deschamps na Franz Beckenbauer.
Ubwo Real Madrdid yatwaraga igikombe cyo mu 2012, Iker Casillas yari yinjiye mu kibuga asimbuye César Sánchez ku munota wa 68, ubu ni kapiteni nyuma y’imyaka 12.
Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya 17 mu mwaka umwe w’imikino muri champions league, atsinda ibitego 9 mu matsinda, bibiri muri 1/8 bakina na Schalke atsinda muri buri mukino uretse ubanza wa Bayern Munich. Ni inshuro ya kabiri arangiza umwaka ari rutahizamu.
Ronaldo akurikiwe na Zlatan Ibrahimović wa Paris St Germain ufite 10.




Diego Godin yabaye umukinnyi wa mbere ukomoka muri Argentina utsinze igitego ku mukino wa nyuma wa champions league.
Igikombe kiruta ibindi cy'amakipe y'i Burayi (UEFA super cup) kizabera mu mujyi wa Cardiff, kuwa kabiri tariki ya 12 Kanama 2014, kizahuza Real Madrid yatwaye champions league na Sevilla nayo yo muri Espagne yatwaye Europa league .












Ibitekerezo 0