Umurundi Kwizera Pierrot wari wabanje ku mukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC 4-0 yabanje hanze.
Rayon Sports yasabwaga igitego ngo yizere itike kuko byari kuba ari bitatu kuri Panthère du Ndé yatangiranye imbaraga umukino aho mu minota 10 ya mbere bari babonyemo koroneri ebyiri.
Ku mupira Uwambazimana Leon yahereje Muganza Isaac, ku munota wa 13, yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere.
Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ariko ba rutahizamu bayo nka Peter Otema na Ndayisenga Fuad bagapfusha ubusa amahirwe babaga bahawe na ba myugariro ba Panthère du Ndé.
Iminota 15 isoza igice cya mbere yakiniwe cyane hagati, akazi kenshi kuri Ndatimana Robert na Bizimana Djihad.
Ku munota wa 36, Kapiteni wa Panthère du Ndé, Kout Kout yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye kuri kapiteni wa Rayon Sports, Ndayisenga Fuad.
Panthère du Ndé yabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego ku munota wa 41, koroneri bateye ica hagati y’abakinnyi irengera ku rundi ruhande ntawuwukozeho.
Djumo Djumo yabonye uburyo ariko umupira yagaruye mu rubuga rwa Rayon Sports uhagarikwa neza na Tubane James.
Rayon Sports yasubije bwangu binyuze kuri Uwambazimana Leon wahereje umupira Muganza Isaac awuhindurira mu rubuga rwa Panthère du Ndé, Peter Otema ntiyawugeraho.
Mu gihe Panthère du Ndé yatangiye gusatira ishaka kugombora, Rayon Spots yahisemo gukina imipira batakaje bakinnye ku munota wa 64, Peter Otema yinjiye mu rubuga ahereza Ndayisenga Fuad awutera inyuma.
Muganza Issac watsinze igitego yasimbuwe na Kwizera Pierrot asohoka mu kibuga aziritse mu ivi.
Umukino ubanza Rayon Sports izasura Zamalek mu Misiri tariki ya 13-15 Werurwe naho uwo kwishyura i Kigali ube tariki ya 3–5 Mata 2015.
Rayon Sports na Panthère du Ndé muri CAF Confederation Cup
Mu 2006, Rayon Sports yatsinze Awassa City FC yo muri Ethiopia ibitego 2-0 isezererwa na Al-Ittihad Al-Iskandary yo mu Misiri ku bitego 3-1.
Mu 2008 yasezereye Harrar Beer yo muri Ethiopia kuri penaliti 5-3 banganyije ibitego 2-2. Rayon Sports yatsindiwe na Al-Merrikh muri Sudan ibitego 3-0 bagwa miswi i Kigali irasezererwa.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports: 1 Ndayishimiye Eric, 11 Ndayisenga Fuad, 2 Manzi Sincere Huberto, 16 Tubane James, 15 Usengimana Faustin, 16 Imanishimwe Emmanuel, 4 Bizimana Djihad, 10 Ndatimana Robert, 9 Muganza Isaac, 20 Uwambazimana Leon na 7 Peter Otema.
Panthère du Ndé: 1 Fodjo Lali Theo, 20 Kout Kout, 5 Meuteng Meuteng, 12 Mbondi Som Zachee, 24 Djumo Djumo, 15 Eyoum Ebonge Francois, 7 Ngayaou Ngayaou, 23 Meyong A Etong Alfred, 11 Abogo Franck, 18 Nfor Nelson Tata na 13 Jean Nlo.
Amafoto: Nkinzingabo Jacques



















TANGA IGITEKEREZO