{Nyuma y’aho Maj Gen Alex Kagame wari usanzwe ari umuyobozi wa APR FC agiye gukomeza amasomo mu gihugu cy’u Bushinwa, Major General Jack Musemakweli wari umuyobozi wungirije niwe ugiye kuyiyobora by’agateganyo.}
Aganira na IGIHE, umuvugizi wa APR FC, Gatete George yemeje amakuru y’uko umuyobozi waboMaj Gen Kagame yagiye mu Bushinwa mu butumwa bw’akazi gusa avuga ko atazi igihe azagarukira.
Mu gihe hari amakuru yavugaga ko ari imyaka ibiri, twamubabjije niba hateganywa amatora igihe Alex yaba koko amazeyo igihe kinini, maze Gatete avuga ko muri APR FC nta matora abamo.
Gatete yagize ati “Iyo muri APR FC umuyobozi ahinduriwe akazi cyangwa akagira impamvu zituma atayobora ikipe, uwari umwungirije niwe ufata izo nshingano. Ubu rero Maj. Gen Jacques Musemakweli niwe uzaba uyoboye ikipe.”
Kugeza ubu iyi kipe yamaze kubona ibyangombwa by’abakinnyi 29 izifashisha mu mwaka w’imikino ugiye gutangira. Harimo abakinnyi bashya nka Ndahinduka Michel wavuye muri Bugesera, Sugira Ernest muri AS Muhanga, Tibingana Charles muri Uganda, Sibomana Patrick na Olivier Kwizera bavuye mu Isonga.
Iyi kipe yazamuye bamwe mu bakinnyi bakuriye mu ishuri ryabo ry’imikino bari mu Isonga nka Kakira Suleyman, Rutanga Eric, umunyezamu Rwabugiri Omar n’abandi.
Abayobozi b’ikipe bakuru bahize kumanuka ku kibuga maze bagaha icyizere abakinnyi barimo abadafite ubunararibonye dore ko kuva mu mwaka ushize bakinisha Abanyarwanda kwigarurira ishema bagatwara igikombe cya shampiyona.
Ku munsi wa mbere wa shampiyona, APR FC izakira na Marines kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, tariki ya 29 Nzeri 2013. Mu mukino wa gicuti aya makipe aheruka gukina, APR FC yayitsinze ibitego 3-1 idafite abakinnyi bari mu makipe y’igihugu.
Muri shampiyona ya 2012-2013, APR FC yatsinze Marines ibitego 2-1 maze mu mukino wo kwishyura i Rubavu banganya 1-1.




Ibitekerezo 0