00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Habineza yasabye ko Stade ya Huye iba yuzuye hagati mu Kuboza

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 2 December 2014 saa 03:28
Yasuwe :

Nyuma yo gusura bwa mbere stade Huye muri Nzeli agasezeranywa ko izaba yuzuye mu Ugushyingo 2014, Minisitiri w’umuco na siporo yasabye ko iyi stade yaba yuzuye bidasubirwaho tariki ya 19 Ukuboza 2014.
Ubwo Minisitiri Habineza Joseph yasuraga Stade Huye muri Nzeli, rwiyemezamirimo uyubaka yari yamusezeranyije ko mu mezi abiri igice afite mu masezerano kizaba cyarangiye kuko mu Ukuboza aribwo Komite ishinzwe gutegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu “CHAN” kizabera mu Rwanda (…)

Nyuma yo gusura bwa mbere stade Huye muri Nzeli agasezeranywa ko izaba yuzuye mu Ugushyingo 2014, Minisitiri w’umuco na siporo yasabye ko iyi stade yaba yuzuye bidasubirwaho tariki ya 19 Ukuboza 2014.

Ubwo Minisitiri Habineza Joseph yasuraga Stade Huye muri Nzeli, rwiyemezamirimo uyubaka yari yamusezeranyije ko mu mezi abiri igice afite mu masezerano kizaba cyarangiye kuko mu Ukuboza aribwo Komite ishinzwe gutegura igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu “CHAN” kizabera mu Rwanda bagombaga gusura ibikorwa remezo bizifashishwa mu 2016.

Nyuma yo gutambagizwa stade no gusobanurirwa imirimo aho igeze, Minisitiri Habineza yavuze ko nta byinshi byahindutse kuva ahavuye, avuga ko nibura nyuma y’ukwezi imirimo yaba igana ku musozo.

Minisitiri Habineza ysabye ko stade Huye yaba yarangiye tariki ya 19 Ukuboza 2014
Hari bimwe Min. Habineza yasabye ko byahindurwa ngo binyure abazakoresha iyi stade
Stade Huye imaze imyaka isanga itatu yubakwa, izakinirwaho CHAN 2016

Yagize ati “ Ndabona hakiri imirimo myinshi, bambwiye ko bakora amanywa n’ijoro, niba ari byo tariki ya 19 Ukuboza 2014, igice bafite mu masezerano yabo cyaba cyarangiye.”

Nyamara ariko si ubwa mbere haba hatanzwe igihe iyi stade imaze imyaka itatu yubakwa yaba irangiriye kikongezwa nkuko na Minisitiri Habineza yongereweho ukwezi.

Minisitiri Habineza ati “ Ntabwo nabyemera ko hakomeza kongerwa igihe iyi stade izuzurira, ndashaka ko ukwezi bavuze byaba byarangiye, tuzareba uko twakoresha ingufu zose.”

Minisitiri Habineza asanga bubatse amanywa n'ijoro mu kwezi kumwe bamuhaye stade yaba yuzuye
Nyuma hazatekerezwa gushyirwamo amashanyarazi n'ibindi CAF yifuje ko byongerwamo
Ahagebewe ubwiherero muri stade Huye

Minisitiri w’umuco na siporo, Habineza Joseph avuga ko bagiye kuganira na Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo n’iy’imari n’igenamigambi ku buryo iyi stade yakongerwamo amatara n’ibindi ikajya ku rwego Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryifuza.

Uretse stade Huye iri kubakwa, stade Amahoro, iya Kigali n’ Umuganda zizakinirwaho muri CHAN zigiye kuvugururwa kuko muri Werurwe 2015 aribwo ya komite yo gutegura CHAN izasura u Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages