CIP Mayira Jean de Dieu, umunyamabanga wa Police FC avuga ko bamaze guha Ndatimana Robert amasezerano y’imyaka ibiri yemeza ko nta wundi mukinnyi bateganya gukura muri Rayon Sports nkuko amakuru menshi yavugaga.

Yagize ati “ Ndatimana twamuhaye amasezerano y’imyaka ibiri. Twamufashe kuko ni umukinnyi mwiza urangije amasezerano uzadufasha gukina hagati.”

Ndatimana Robert yasinye imyaka ibiri muri Police FC
Ndatimana Robert yasinye imyaka ibiri muri Police FC

Ndatimana agomba gukomeza gukinira Rayon Sports mu gikombe cy'amahoro kuko amasezerano yari afite aarangira tariki ya 4 Nyakanga 2015.

Mayira yahakanye ko hari undi mukinnyi bifuza muri Rayon Sports nyuma yo kuvugwa kapiteni wayo Ndayisenga Fuad, Bizimana Djihad n’umunyezamu Ndayishimiye Eric uri mu biganiro na AS Kigali.

Mayira ati “ Nta bandi bakinnyi dukeneye muri Rayon Sports, uwo twashakaga ni uriya twamubonye. Ikibazo dufite ni abakinnyi bataha izamu kandi kumubona mu Banyarwanda ntibyoroshye kandi no kujya hanze twabivuyeho.”

Ndatimana yari amaze imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye mu Isonga afite amasezerano azrangira muri Nyakanga 2015
Ndatimana yari amaze imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye mu Isonga afite amasezerano azrangira muri Nyakanga 2015

Police FC yasoje shampiyona ari iya gatatu nyuma ya APR FC na AS Kigali mu gihe iri guhatanira igikombe cy’amahoro batsindiwe ku mukino wa nyuma na APR FC igitego 1-0 mu 2014.

Kugeza ubu Police FC yongereye bamwe mu bakinnyi amasezerano barimo umunyezamu Nzarora Marcel, Mugabo Gabriel, Twagizimana Fabrice, Nshimiyimana Imran na Tuyisenge Jacques bagura Neza Anderson, Mushimiyimana Mohamed na Usengimana Dany.