{Nyuma y’aho CECAFA ishyiriyeho vuba aha irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu iwabo(CECAFA Nile Basin Cup winners’ Cup), nta kipe yo mu Rwanda izitabira iyi mikino izabera muri Sudani kuva tariki ya 20 Gicurasi kugera 6 Kamena 2014}.
AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro niyo yagombaga kuzahagararira u Rwanda nubwo itariki yo kumenyekanisha amakipe azitabira iri rushanwa yari kuwa 15 Mata 2014, aho Sudani yemeye kuzaha ibyangombwa byose amakipe.
Aganira na IGIHE, Mulindahabi Olivier, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yavuze ko batabonye ubutumire bwa CECAFA.
Ibi byemejwe kandi na Mwanafunzi Albert, ushinzwe imikino muri FERWAFA uva muri AS Kigali wavuze ko nta makuru y’iri rushanwa bafite.
CECAFA yari yasabye amashyirahamwe kwandikisha amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu cyangwa ayabaye aya kabiri muri shampiyona [igihe ibikombe byombi byatwawe n’ikipe imwe] ku bihugu bigize uyu muryango ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Misiri.
Ubwo yari mu Rwanda, Umuyobozi wa CECAFA, Leodgar Tenga yavuze ko bagiye kongera umubare w’amarushanwa yaba ay’ingimbi n’abari n’abategarugori.Iri rushanwa ryiyongereye kuri CECAFA Kagame cup rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo na CECAFA senior challenge rihuza ibihugu.





Ibitekerezo 0