{Ntagwabira Jean Marie wabaye umutoza wa APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports yagizwe umuyobozi wa tekiniki muri Sunrise, ikipe y’Intara y’Iburasirazuba, asinya amasezerano y’imyaka ibiri n’inshingano zo guhuza ibikorwa bya tekiniki no gutegura abakinnyi bakiri bato bo muri iyi ntara.}

Aganira na IGIHE, Habanabakize Fabrice, umuyobozi wa Sunrise yavuze ko komite y’iyi kipe yateranye ngo yuzuze imyanya yaburaga maze Ntagwabira bamugira umuyobozi wa tekiniki.

Habanabakize avuga ko uyu muyobozi mushya azaba ashinzwe guhuza urwego rwa tekiniki muri Sunrise no gukurikira ibikorwa by’abatoza umunsi ku munsi.

Yagize ati “ Ntagwabira azajya akorana n’abatoza anabakurikirane mu kazi kabo ka buri munsi nkuko bisanzwe mu nshingano z’umuyobozi wa tekiniki no kumenya abakinnyi beza bakina muri Sunrise.”

Ntagwabira Jean Marie yatoranyijwe kubera ubunararibonye yatoje Rayon Sports, APR FC na Kiyovu Sports
Ntagwabira Jean Marie yatoranyijwe kubera ubunararibonye yatoje Rayon Sports, APR FC na Kiyovu Sports
Gatera Musa arakomeza kuba umutoza wa Sunrise
Gatera Musa arakomeza kuba umutoza wa Sunrise

Ntagwabira Jean Marie wahawe amasezerano y’imyaka ibiri azajya akurikirana no gushaka abana bo mu ntara y’Iburasirazuba batozwa bakaba abakinnyi ba Sunrise mu gihe kiri imbere.

Kugeza ubu nibura buri karere k’iyi ntara gafite santere abana bitorezamo umupira w’amaguru dore ko Kayonza Training Center na Gatsibo Training Center aribo bazakina umukino wa nyuma wa Airtel Rising Stars, irushanwa rihuza abatarengeje imyaka 17.

Gatera Musa arakomeza kuba umutoza mukuru wa Sunrise naho kugura abakinnyi muri iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri bizarangira tariki ya 30 Nyakanga batangire imyitozo tariki ya 4 Kanama 2014.

Abatuye Rwamagana bategereje n'amatsiko menshi kongera kubona amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu rusisiro
Abatuye Rwamagana bategereje n'amatsiko menshi kongera kubona amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu rusisiro
Ntagwabira afite inshingano zo gutegura ahazaza ha Sunrise ahuza impano zo mu ntara y'Iburasirazuba
Ntagwabira afite inshingano zo gutegura ahazaza ha Sunrise ahuza impano zo mu ntara y'Iburasirazuba

Biteganyijwe ko abakinnyi bazagera i Rwamagana tariki ya 3 Kanama kuko bazatura mu mazu amwe.

Sunrise yamaze kugura abakinnyi nka Wai Yeka, rutahizamu wa shampiyona 2013-2014, Segawa Mike, Kauma Charles, Mutunzi Clement n’umunyezamu Saaka Robert.