Nubwo CECAFA igizwe n’ibihugu bisaga 12 na Zanzibar, iyi nama yarimo abayobozi b’amashyirahamwe y’ibihugu bitanu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bemeje na none ko u Rwanda ruzakira igikombe cy’ibihugu cyaherukaga gukinirwa I Kigali mu 2005 ubwo cyatwarwaga na Ethiopia itsinze Amavubi igitego 1-0.
CECAFA senior Challenge izabera mu Rwanda mu Ugushyingo aho amakipe azajya yitabira imikino ya CECAFA azajya yiyishyurira indege.
Nzamwita Vincent, umuyobozi wa FERWAFA yagize ati “ CECAFA yemeye kujya yishyura ibirebana n’ abayobozi n’abasifuzi mu gihe igihugu cyakiriye kizajya gitanga ibihembo ku makipe yatsinze, aho kurara no kubatwara mu gihe cy’imikino (local transport).”

Mu 2013, abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bari basabye kwakira iyi mikino y’ibihugu mu rwego rwo kwitegura no kugerageza bimwe mu bikorwa remezo bizakoreshwa mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu kizabera mu Rwanda mu 2016.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwaba rwakiriye iyi mikino, nyuma ya 1999 bakiriye igatwarwa na Rwanda B no mu 2001 itwarwa na Ethiopia.
Ibi bivuze ko nyuma y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, igikombe cy’Afurika cya 2017, CECAFA yiyongereye muri gahunda z’Amavubi afite kwitegura CHAN 2016.

Tanzania izakira igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo, CECAFA Kagame cup muri Nyakanga, yaherukaga kwakira iyi mikino mu 2011 na 2012 byombi byatwawe na Yanga yaho. APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona cya 2014 niyo izahagararira u Rwanda.
Ubwo iheruka gukinira muri Tanzania mu 2012, APR FC yasezerewe mu mikino yo mu itsinda C ari iya gatatu nyuma ya Atletico y’i Burundi na Yanga yo muri Tanzania.
Iyi nama yari yitabiriwe n’umuyobozi wa CECAFA, Leodegar Tenga, umunyamabanga we Nicholas Musonye, Moses Magogo (uganda), Jamal Malinzi (Tanzania), Nzamwita Vincent (Rwanda) na Sam Nyamweya (Kenya) habura uwa Ethiopia, Burundi, Sudani, Sudani y’Epfo, Zanzibar, Eritrea, Djibouti na Somalia.




Ibitekerezo 0